skol
fortebet

Nyagatare: Barabyutse basanga umuntu batari bazi yashinze ihema ku karere

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

Abaturage batuye hafi y’ akarere ka Nyagatare n’ ubuyobozi bw’ aka karere bavuga ko ku wa Gatanu ushize batunguwe no gusanga umuntu batazi yashinze ihema hafi y’ ibiro by’ aka karere gusa ngo baje kumumenya bamenya n’ ikimugenza.

Sponsored Ad

Tariki 17 Kanama 2018, ku mugoroba nibwo uwo muntu yaje kuri moto ashaka gukambika mu biro by’Akarere ka Nyagatare, umwe mu bashinzwe umutekano ku karere ka Nyagatare yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo ufite imisatsi miremire (Dreads) yabagezeho ahagana ku mugoroba butangiye kwira.

Uwo DASSO yemeza ko yashatse kwijiza moto ye mu mbuga y’ibiro by’akarere akanahashinga ihema baramuhakanira ahitamo kurishinga mu marembo y’ako.

Ati “Yangezeho nka saa moya, ashaka kwinjira ndamuhakanira niko kujya kuyishinga hariya natwe twiyemeza kumurindira umutekano we n’uwa moto ye kuko yambwiye ko ari mukerarugendo.”

Byaje kumenyekana ko uwo mucumbitsi ari umunyarwenya w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Gashayija Patrick ariko bakunze kwita Ziiro The Hero, wiyemeje kuzenguruka igihugu cyose ari kuri moto.

Ngo yahaje abwira uwo mu DASSO ko ahacumbitse by’agateganyo kuko wikendi yari igeze, kugira ngo ku wa Mbere tariki 20 Kanama ku munsi w’akazi abone uko ajya mu buyobozi kwimenyekanisha.

Nyamara ahagana saa sita z’amanywa, DASSO yatumwe kumureba ngo avugane n’ubuyobozi bw’akarere aramubura ndetse yongeraho ko atazi igihe yagendeye amuheruka ataha mu ijoro.

Baguma Dominique umukozi w’akarere ka Nyagatare ufite ubukerarugendo mu nshingano avuga ko nawe amakuru yayahawe na DASSO ariko atarabonana nawe atamuzi n’uburyo atuye mu marembo y’akarere.
Ati “Nanjye nabonye ihema na moto bambwira ko ari mukerarurgendo, simuzi year yirabura. DASSO nibo bazi amakuru ye rwose.”

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko yamenye ko yageze kuri Polisi sitasiyo ya Nyagatare ariko nta kindi azi kirenze ibyo.

Abantu bahacaga baratangaraga kuko batabimenyereye muri aka karere
Gusa yemeza ko kuba yarakambitse mu marembo y’akarere byo ngo ntacyo bitwaye kuko yenda ariho yizeye umutekano kandi azakomeza kuwucungirwa.
Gashayija yatangiye kuzenguruka igihugu ari kuri moto mu ntangiriro za 2018, nyuma y’uko no muri 2017 naho yari yakizengurutse ari ku igare.
Mu rugendo rwe yazengurutse ku igare mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416 akaba ari nabyo ashaka gusubiramo.
Uyu musore w’imyaka 29, yatangiye yishakamo amafaranga yo gukora urugendo rwa mbere yakoze ku igare.

Ibitekerezo

  • byiza cyane kabisa uwo musore nashyiremo agatege pe kandi ni byiza kuko arimo gukora ibintu akunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa