skol
fortebet

Nyagatare: Umugabo wiyise umuvuzi w’amatungo wigenga yishe ihene n’intama 110 z’umuturage wamwitabaje ngo azikingire

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo wiyitaga umuvuzi w’amatungo wigenga wo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yakingiye ihene n’intama by’umuturage izigera ku 110 zihita zipfa ako kanya na we aburirwa irengero.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Kamagiri, ubwo yajyaga gukingira ihene n’intama by’umuturage witwa Sheikh Uwase Abdul Aziz.

Kayinamura Alex Safari yari yarabeshye abaturage ko ari umuganga w’amatungo wigenga wabyigiye muri Kaminuza akajya abaca amafaranga akabaha imiti mu gihe bayikeneye, abandi bakamwiyambaza mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye no kuvura amatungo.

Umuturage witwa Sheikh Uwase Abdul Aziz yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari afite Ihene n’Intama bigera ku 130, avugana na Kayinamura wiyitaga umuvuzi w’amatungo ngo amufashe kuzikingira undi araza arabikora ariko ngo yagiye kuzirangiza inyinshi zamaze gupfa.

yagize ati " Yari umuntu usanzwe yitabazwa n’abandi baturage nuko ambwira ko ashaka gukingira amatungo yanjye indwara y’umusundwe, yaraje arazikingira ariko 110 zihita zipfa zirimo ihene 51 n’intama 59 ariko n’izindi ziracyarembye cyane sinzi ko zizakira."

Sheikh Abdul yakomeje avuga ko uwo mugabo ngo yari yarababwiye ko yarangije kwiga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo ariko ngo yatunguwe no kubwirwa ko atigeze abyiga ahubwo yabikoraga mu buryo bwa magendu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yabikoraga mu buryo bwa magendu ngo nta hantu na hamwe azwi mu bijyanye n’abavuzi b’amatungo.

Yagize ati "Ntabwo yari mu bantu bazwi bavura amatungo ahubwo yabikoraga mu buryo bwa magendu, yari yarahaye abaturage nimero ze ugize ikibazo akamuhamagara ariko nta cyangombwa na kimwe yagiraga."

Yasabye abaturage kujya bashishoza mbere yo guhamagara uwari we wese kugira ngo aze abavurire amatungo.

Kuri ubu Kayinamura Alex Safari yahise aburirwa irengero.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa