skol
fortebet

Nyagatare:Umwana muto yishwe bamuciye umutwe banatwara bimwe mu bice by’umubiri we birimo igitsina n’ururimi

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Abagizi ba nabi mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe bishe umwana w’imyaka ibiri n’igice bamuciye umutwe, banatwara bimwe mu bice by’umubiri we birimo igitsina n’ururimi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu Mudugudu wa Runyinya mu Kagari ka Nkoma mu Murenge wa Tabagwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Célestin yavuze ko uwo mwana bari bamubuze, aho abonekeye bagasanga yapfuye yakaswe ijosi.

Yagize ati “Yabuze kuwa Kabiri ku manywa ubwo nyina yari ari mu murima nawe ari iruhande rwe haruguru y’ingo zari zihari. Umwana yaje kubura baramushakisha ntaboneke. Yaje kuboneka bigeze ahagana saa yine z’ijoro ubwo umuntu yajyaga mu musarani akavuga ko abonyemo ikintu kidasanzwe barebye basanga ni umubiri wa wa mwana.”

Yakomeje agira ati “ Twaje gukurikirana umwana tumukuramo dusanga ni abagizi ba nabi bamwishe bamukase umutwe. Umutwe barawukase bawukuraho hari n’ibice by’umubiri tutabonye birimo igitsina cye n’ururimi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubugizi bwa nabi nk’ubu budasanzwe muri uyu murenge, ngo ni ibintu byatunguranye.

Hari abantu batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bahise batabwa muri yombi mu gihe umurambo w’umwana wagejejwe mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

Si ubwa mbere muri aka Karere hagaragaye amarorerwa nk’aya kuko mu mwaka ushize mu Murenge wa Katabagemu umugabo yasanganywe mu nzu imirambo y’abana bane b’abaturanyi be.

Source: IGIHE

Ibitekerezo

  • hashize imyaka 9 tufite ikibazo numubyeyi kubutaka ikibazo giteye
    gutya
    umusaza yasahuye ibintu byomurugo abijyana kubitungisha undi mugore bishize none yagarutse gusahura ubutaka kand nabana bafitanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa