skol
fortebet

Nyagatare: Umwarimu muri kaminuza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ukomoka muri Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umwana w’umukobwa w’imyaka 15 mu buriri bwe.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare,yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 nyuma yo gusanga uyu mwana w’umukobwa mu buriri bwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 basanze umwana w’umukobwa mu buriri bw’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye neza niba koko uyu mwarimu yasambanyije uyu mwana w’umukobwa ahite ashyikirizwa inkiko.

Ibitekerezo

  • Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa