skol
fortebet

Nyamagabe: Abayobozi 9 beguye nyuma y’iminsi mike Minisitiri Shyaka Anastase abasuye

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Abayobozi 9 bo mu karere ka Nyamagabe barimo uwo mu karere,ab’imirenge,utugari beguye ku nshingano zabo kubera ahanini kunanirwa kubahiriza inshingano zabo bigatuma imibereho y’abaturage ihazaharira.

Sponsored Ad

Abayobozi ko ku karere beguye barimo Umujyanama wa Komite Nyobozi, Zigirumugabe Emmanuel n’Umukozi ushinzwe kumenyekanisha urwego, kuruhuza n’izindi ndetse no gutangaza amakuru (Public Relations and Communication’s Officer), Masabo Martin.

Mu mirenge harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, Hakizimana Emmanuel n’Uw’umurenge wa Kibumbwe, Gahizi Faustin.

Hasezeye kandi abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Nyanzoga mu Murenge wa Cyanika, Nyamiyaga mu Murenge wa Kaduha, Kizimyamuriro mu Murenge wa Buruhukiro, Munyege mu Murenge wa Uwinkingi na Manwari mu Murenge Mbazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Boneventure, yavuze ko abayobozi banditse basezera n’ubusanzwe bari bafite intege nke mu mikorere.

Yagize ati: “Nyuma y’uko batwandikiye tugiye kubasubiza kandi ndumva ubusabe bwabo tuza kubwubahiriza. Na bo bagiye babibagaragaza ko mu by’ukuri bafite uburangare bafite intege nke, umuvuduko wifuzwa ntabwo bari kuwugeraho.”

Uwamahoro yavuze ko imirenge ya Mugano na Kibumbwe yasigaye inyuma muri gahunda nyinshi z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Mu mirenge bayobora, dufate nk’uyu wa Mugano na Kibumbwe, ubona ari yo mirenge iri kugenda isigara inyuma cyane; n’ubwo na Kaduha ari uko ariko ubona ko Mugano na Kibumbwe bikabije. Na bo babigaragaje ko badashoboye mu by’ukuri, hari ubukangurambaga mu baturage butari kugenda neza.”

Uwamahoro avuga ko mu kwezi gushize Akarere kakoze isuzuma hagaragara ko hakiri ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage byinshi.

Yemeza ko ari ingaruka z’uburangare bukabije bw’abayobozi ku nzego zitandukanye cyane cyane izegereye abaturage.

Ako kakaba ari akarengane gakorerwa abaturage kandi kadashobora kwihanganirwa kuko buri muyobozi afite ishingano zizwi kandi zose zihuriza ku kurengera umuturage.

Usibye abasezeye, Uwamahoro avuga ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kitabi, Kaduha, Kibirizi na Cyanika bihanangirijwe, basabwa kuvugurura imikorere.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yimuriwe mu Murenge wa Uwinkingi, asimburwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari usanzwe ari mu Murenge wa Gatare.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yimuriwe mu Umurenge wa Uwinkingi, asimburwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari usanzwe ari mu Umurenge wa Gatare.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yamurikiwe ibipimo bishya by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) birimo ibigaragaza ko muri Nyamagabe hari abantu bagera kuri 423 barwaye imvunja, muri bo 74,5% bishingiye ku mpamvu zirimo imyumvire, 14,4% ni abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo imirenge nk’Uwinkinki ubu wajyanye kwa muganga abaturage bose bagaragayeho amavunja, bakazitabwaho kugera bakize.

Ibipimo kandi biragaragaza ko muri aka karere hari abana 2.843 bataye ishuri, abana 737 bafite imirire mibi, ingo 3.056 zidafite ubwiherero na mba, ingo 22.532 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, ingo zisembera 2.302, ingo 2.637 zifite inzu zimeze nka nyakatsi, naho ingo 6.739 zibana n’amatungo mu nzu, bakaba bageze kandi kuri 69,4% mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa