Nyamagabe: Batsinze ikizamini kibinjiza mu bakozi ba Leta barahamagarwa ariko ntibinjizwa mu kazi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 22 September 2018 Yasuwe: 3917

Bamwe mu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko barenganyijwe nyuma yo gutsinda ibizamini ariko bajya gutangira akazi bakabwirwa ko impamyabumenyi zabo zitabemerera kwigisha mu mashuri abanza.

Ushinzwe uburezi mu karere we aravugako iki kibazo cyatewe no kwibeshya mu gutoranya abemerewe gukora ikizamini,kuko bo ngo nubwo bize uburezi bw’amashuri abanza ariko bakurikiranye by’umwihariko ay’inshuke.

Aba bari batoranyijwe mu gukora ikizamini cy’ubwarimu cyo kwigisha amasomo anyuranye mu mashuri abanza,bakora ikizamini ,baragitsinda,ngo baranahamagarwa ku karere kuzana dosiye zuzuye kugira ngo batangire akazi ,nyamara ngo batungurwaga no kubwirwa ko bo batemerewe,ko nubwo bize uburezi ,ari ubwo mu mashuri y’inshuke.

Ku mpamyabumenyi zabo zigaragaza ko bize uburezi bw’amashuri abanza,agashami k’inshuke,ariko ngo baba barize byinshi by’uburezi bw’amashuri abanza,hakongeraho n’uburezi bw’inshuke,ngo bikanagaragazwa nanone n’amanota ya mbere bagize batsinda iki kizamini.

Aba harimo n’uwari wabaye uwa mbere mu kizamini ngo nyuma yo guhamagarwa ko batsinze ,bageze ku karere bajyanye ibyangombwa babwirwa ko ari ukwibeshya kwabayeho,kuko batari bakwiye gutoranywa mu bemerewe gukora ikizamini.

Gusa kuri bo ngo bararenganye bitewe n’uko batiyumvisha uburyo habaho kwibeshya mu gihe mbere no mu gukora ikizamini babanzaga kugenzura ibyangombwa byatanzwe n’abagiye kugikora.Ikindi bibaza ni uburyo bagenzi babo biganye bimwe ngo bakora mu tundi turere tutari Nyamagabe,bo nta kibazo bafite bigisha mu mashuri abanza,bagasaba guhabwa akazi batsindiye cg kubisobanurirwa neza niba ari ikibazo cya diplome.

NTEZIRYAYO Andre ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe,yemera ko iki kibazo cyatewe n’impande ebyiri,harimo uwabatoranyije mu bazakora ikizamini wabibeshyeho,ndetse ngo n’aba baje gukora ikizamini batacyemerewe kuko nubwo biga byose,diplome zabo zigaragaza ko bize uburezi bw’inshuke atari mu mashuri abanza.

Cyakora abize bimwe n’aba ariko bakora mu tundi turere nabo twavuganye,batubwiye ko ho nta kibazo bafite,ibyo aba batiyumvisha.Gusa umuyobozi ushinzwe uburezi muri aka karere ntashidikanya ko aba bize byose bakaba babyumva neza nk’uko bigaragazwa n’amanota ya mbere bagize mu kizamini,ariko ngo ni amabwiriza bafite ko aba bagomba kwigisha amashuri y’inshuke gusa kabone nubwo bafite izi diprome z’amashuri abanza.

Src: TV1

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble habumuremyi

    ibyose biracyabaho murwanda minister yabakozi bareta nibikurikirane imenye amakuru afatika

    2 months ago
  • chat_bubble Gaterare

    Mwe murakina, mukarere ka KIREHE ko hari abarimu bari bakamazemo amezi arenga arindwi none bakaba baradusezereye ngo habayeho kwibeshya mu ikorwa ry ibizami?! Rwanda we

    2 months ago
  • chat_bubble Leo

    Abashyinzwe uburezi muturere bagombye kumenya ko n’abize ubwarimu mumashuri abanza bakorerwa selection hashingiwe kubyo bize TSM, TSS, TML.Kubavanga night ikosa rikomeye.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga barifuza kwitabwaho...

Umuryango wa ROPDB urasaba leta n’indi miryango ishinzwe kwita ku...
12 December 2018 Yasuwe: 349 0

Inyeshyamba zarasiwe I Rubavu zashyinguwe

Inyeshyamba bikekwa ko ari iza FDLR zagabye igitero mu murenge wa...
11 December 2018 Yasuwe: 5472 0

‘Kuba umugabo hari icyo bisobanuye umugore ntabwo ari mushiki wawe’ Me...

Evode Uwizeyimana , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi...
10 December 2018 Yasuwe: 3089 0

Abarezi basobanuriwe uko Jenoside yahagaritswe ngo bigiye kubafasha mu kazi...

Abarimu n’ abayobozi bo mu Rwunge rw’ Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo...
30 November 2018 Yasuwe: 423 0

Muhanga: Umugabo utazi gutera akabariro yagereranijwe n’ ikimasa bukeye...

Inyigo yakorewe mu karere ka Muhanga igamije kumenya igitera amakimbirane...
30 November 2018 Yasuwe: 5338 2

Abanyarwandakazi 2 bajujubya umukecuru w’ I Muhanga bashaka kumusenga nk’...

Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri...
29 November 2018 Yasuwe: 3549 1