skol
fortebet

NYAMAGABE:Nitirehe Innocent w’imyaka 70 yanizwe n’inyama arapfa

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

FOTO@Internet

Nitirehe Innocent w’imyaka hafi 70 wo mu Kagari ka Gasarenda mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe,yapfuye anizwe n’inyama yariye mu birori by’umunsi mukuru wo kubatirisha umwana.

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, bivugwa aribwo uyu musaza yanizwe n’inyama bikamuviramo gupfa.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe avuga ko hari umugabo wari wabatirishije umwana noneho atumira abaturanyi be n’inshuti zirimo na Nitirehe.

Bivugwa ko nyuma uyu mugabo wari wabatirishije yaje kwakiriza abashyitsi be amafunguro n’ibyo kunywa birimo ikigage n’inzoga zitandukanye.

Ngo ubwo abantu barimo kurya nibwo uyu musaza Nitirehe yariye inyama ikamuniga ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbuga ariko ku bw’amahirwe make ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasarenda, Mbarubucyeye Dominique, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musaza koko yishwe n’inyama yamunize.

Ati “Ayo makuru yavuzwe ubwo twari mu nama na Minisitiri wa MINALOC twe ntabwo twabashije kugera aho byabereye ariko niko bayavuga, ngo hari habaye umunsi mukuru hanyuma inyama iramuniga bamugejeje ku Kigo Nderabuzima ashiramo umwuka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa