skol
fortebet

Nyamagabe: Umuntu utaramenyekana yataye umwana w’uruhinja amusigira urwandiko ruvuga ko amukunda

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuntu utaramenyekana yataye umwana w’amezi 4 mu ishyamba ryo mu mudugudu wa Sumba, Akagari ka Sumba umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, arangije amusigira akandiko gato kanditseho igihe yavukiye ndetse n’amagambo agira ati “’Bayi Bebe ndagukunda”.

Sponsored Ad

IGENUKWAYO Marie Rose w’ imyaka 34 y’ amavuko yatoraguye uyu mwana mu gashyamba,ubwo yari agiye ku isoko rya Karambi hanyuma abimenyesha ubuyobozi nyuma aza kwiyemeza kumurera. Uyu mwana yatoraguwe saa kumi n’ ebyiri z’ igitondo cyo ku wa 26 Nzeri 2019.

Marie Rose akimara kubona uyu mwana ngo yagize ubwoba abanza kubyereka abo bari kumwe, maze uyu mwana bahita babanza kumujyana ku biro by’ umurenge wa Gasaka, ahava ajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, MUJAWAYEZU Prisca, yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mwana akimara gutoragurwa yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamagabe abaganga baramusuzuma basanga nta kibazo afite.

Visi Meya Prisca ashima uyu mubyeyi watoraguye uyu mwana akaniyemeza kumurera kuko yagaragaje ko afite urukundo rwa kibyeyi. Asaba abakobwa n’ abagore muri rusange kugira urukundo.

Yagize ati “Agira ati "Ngewe icyo nasaba Abanyarwanda ni ukongera kugira urukundo kuko iyo ufite urukundo nta nubwo nubwo umenya ko uri ubukene kuko iyo ufite urukundo wegera abandi kugira ngo ubeho kandi ubesheho abawe. Umutima w’ urukundo rero ningombwa, twongere tuwugire. Ntushobora gukunda abandi utakunze uwakuvuyemo."

Iruhande rw’uruhinja bahasanze agapapuro gato kanditswe n’uwamutaye kanditseho amagambo ngo: “INEZA Peace Raziella yavutse 15/05/2019 afite amezi 4. Bayi bebe nagukundaga.”

Igenukwayo yiyemeje kuzarera uru ruhinja nubwo aba mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe agafashwa na VUP.

Ababonye uyu mwana bavuga ko ashobora kuba avuka mu muryango wifashije kubera imyenda bamusanganye n’ukuntu afite umubiri mwiza.Birakekwa ko yaba yaribwe n’umukozi wo mu rugo akaza kumuta aho bamusanze mu rwego rwo guhima ababyeyi be.

Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru kugira ngo ababyeyi b’uyu mwana baboneke.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka bwahaye uriya mubyeyi amata yo gufasha uriya mwana mu gihe k’iminsi itanu nyuma hakazarebwa ikindi cyakorwa.



Igenukwayo wari usanzwe afite umwana umwe yiyemeje kuzarera uru ruhinja yatoraguye

Ibitekerezo

  • Ako Mana yanjye koko ubu ninde watinyutse gukora ibi?ndasaba ko njye bamumpa nkamurera nkafatanya nuriya mubyeyi wamutoraguye.

    Abakene nibo koko bazajya mubwami bwijuru mu bantu mumurenge mukigonderabuzima bose basanze uriya mubyeyi.utishoboye uri mukiciro cya 1 cyubudehe ufashwa na VUP aliwe ushoboye kurera uyu mwana abantu bikwiye kugira umutima wirukundo ataribyo ntaho bababataniye nuwamutaye hariya abantu bajye banyuzamo banigaye*

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa