skol
fortebet

Nyamagabe: Umusore akurikiranyweho gukubita Dasso igiti mu mutwe akamwica

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Umusore utuye mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Dasso igiti mu mutwe akamwica.
Uyu mukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa Dasso wakubiswe yitwa Jean Damascene Ntawuhigimana.Ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 mu masaha y’ijoro ahagana saa tanu z’ijoro, nibwo uyu musore yasanze Dasso mu kabari aho yari kunywera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Jean Chrisostome (...)

Sponsored Ad

Umusore utuye mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Dasso igiti mu mutwe akamwica.

Uyu mukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa Dasso wakubiswe yitwa Jean Damascene Ntawuhigimana.Ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 mu masaha y’ijoro ahagana saa tanu z’ijoro, nibwo uyu musore yasanze Dasso mu kabari aho yari kunywera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Jean Chrisostome Ndorimana, yavuze ko uyu musore yari asanzwe azwi nk’umuntu wananiranye kuko yari amaze igihe afunzwe, akaba yakoze icyo cyaha yari amaze iminsi afunguwe.

Yagize ati “Asanzwe azwi nk’umuntu wanananiranye, amaze iminsi mike afunguwe. Yaje yinjira mu kabari asagararira umuturage noneho Dasso iravuga iti ‘ese uyu muntu uteza akavuyo hari n’inzego z’umutekano ninde?’ ubwo uwo muturage we yahise ahaguruka aritahira. Yagumye aho acunga Dasso asohotse ahita amukubita igiti cy’umuhembezo inshuro ebyiri mu mutwe”.

Inkuru ya Igihe ivuga ko, ubuyobozi bwihutiye kujyana Dasso kwa muganga ariko yagerayo akitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi na we yemeje ayo makuru, avuga ko ukekwaho kwica umu-DASSO yabanje kugirana na we amakimbirane mu kabari, noneho atashye aramukurikira amukubita igiti mu mutwe aramwica.

Yavuze ko kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka aho akurikiranyweho icyaha cy’urugomo rwateye urupfu. Ngo agiye gukorerwa dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha, aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu nkuko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa