skol
fortebet

Nyamagabe: Umuyobozi ushinzwe imyitwarire “Animateur” yafashwe yararanye n’umunyeshuli w’imyaka 17

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire (Animateur) mu Rwunge rw’Amashuri rwa St Jean Bosco Kaduha St Jean Bosco mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w’umwangavu w’imyaka 17.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu w’imyaka 31 y’amavuko wari unashinzwe Imyitwarire muri GS Kaduha St Jean Bosco iri mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Kaduha yafashwe ahagana saa saba z’ijoro ryakeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mwarimu yafashwe nyuma yo kumenya amakuru ko yararanye uwo mwana.

Yagize ati “Abaturage ni bo batanze amakuru ko babonye uwo mwana ajya kurara kwa Animateur. Polisi imaze kumenya amakuru yakoranye n’izindi nzego bajyayo basanga yamuraranye, bahita bamufata.”

Nyuma yo kubasanga baryamanye, uwo mukobwa yajyanywe ku Bitaro bya Kaduha kugira ngo akorerwe isuzuma n’ubutabazi bw’ibanze harebwe niba nta nda yatewe cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kaduha St Jean Bosco bacumbikirwa n’ishuri ndetse uwo mwangavu yagiye kurarana na animateur asohotse mu kigo.

Umwarimu wafashwe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kaduha mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.

Ibitekerezo

  • Uyu arizize sinamuririra.

    Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu :Gufungwa,Inda zitateganyijwe,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa