skol
fortebet

Nyamagabe: Uwacuruzaga ibiyobyabwenge yaburaniye mu ruhame

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku itariki ya 28 Nyakanga, mu murenge wa Kitabi haburanishijwe mu ruhame (imbere y’abaturage) uwitwa Ntakirutimana Emmanuel waregwaga icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi, udupfunyika 220 yari yarafatanywe mu minsi yashize. Iri buranisha ryari ryari riyobowe n’abacamanza b’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka.
Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abaturage bagera kuri 300. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kuba uru (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 28 Nyakanga, mu murenge wa Kitabi haburanishijwe mu ruhame (imbere y’abaturage) uwitwa Ntakirutimana Emmanuel waregwaga icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi, udupfunyika 220 yari yarafatanywe mu minsi yashize. Iri buranisha ryari ryari riyobowe n’abacamanza b’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka.

Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abaturage bagera kuri 300. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kuba uru rubanza rwarabereye imbere y’abaturage byerekana ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati:” kurwanya ibiyobyabwenge ntabwo ari iby’inzego z’umutekano gusa. Uretse kuburanisha uwabifatanwe, hari hanagamijwe no kugeza ubutumwa ku baturage, basobanurirwa ububi bw’ibiyobyabwenge ku muntu ubinywa, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.

Kubera ingaruka mbi bigira ku baturage b’igihugu cyacu, bisaba ubufatanye bw’inzego zose zirimo iz’umutekano, iz’ubutabera, iz’ibanze ndetse n’abaturage ubwabo mu kubirwanya”

IP Kayigi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bari bari maso kandi ko batazihanganira uwo ariwe wishora mu gucuruza, kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yasabye by’umwihariko urubyiruko, kwamaganira kure ababashuka bashaka kubibashoramo, ahubwo bakajya bahita babimenyesha Polisi n’izindi nzego bakorana, hagamijwe kubikumira no kubirwanya. Yashimiye abaturage kubera uruhare bakomeje kugira mu gutanga amakuru atuma ibiyobyabwenge bifatwa ndetse n’ibindi byaha muri rusange bigakumirwa. Yasabye ko iyi mikoranire myiza yakomeza.

Nyuma yo kugeza ku baturage ubutumwa bubakangurira kutishora mu biyobyabwenge, hahise hangizwa ibyari byarafashwe mu minsi yashize birimo urumogi rungana n’ibiro 165 n’udupfunyika 462, hanamenwa litiro 8,5 za kanyanga na litiro 75 z’inzoga y’inkorano ya muriture.

Ibi biyobyabyabwenge byose byangijwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3,944,200. Igikorwa cy’iburanisha ndetse no gutanga ubutumwa ku gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge byanitabiriwe n’umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye mu karere ka Nyamagabe ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Kitabi.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa