skol
fortebet

Nyamasheke: Abantu babiri bafite urumogi bafatiwe mu modoka

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Ubukangurambaga bwo kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byaha Polisi y’u Rwanda ihora iha abaturage, biragaragara ko bugenda butanga umusaruro kuko bakomeje gutanga amakuru y’abishora mu byaha bitandukanye.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 25 Nyakanga abaturage bo mu murenge wa Ruharambuga batanze amakuru yatumye abantu 2 bari bafite urumogi bafatwa, ubwo bari mu modoka yerekezaga i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard (...)

Sponsored Ad

Ubukangurambaga bwo kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byaha Polisi y’u Rwanda ihora iha abaturage, biragaragara ko bugenda butanga umusaruro kuko bakomeje gutanga amakuru y’abishora mu byaha bitandukanye.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 25 Nyakanga abaturage bo mu murenge wa Ruharambuga batanze amakuru yatumye abantu 2 bari bafite urumogi bafatwa, ubwo bari mu modoka yerekezaga i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko abafashwe ari Akimpaye Delphine w’imyaka 37 wafatanywe ibiro 5, na Sindayigaya Silas w’imyaka 44 wafatanywe ibiro 6 byose hamwe bikaba 11.

CIP Kanamugire yavuze uko aba bombi bafashwe agira ati:”Umuturage w’inyangamugayo yabonye uyu Akimpaye yinjiranye urumogi mu modoka yerekeza i Kigali, ahamagara Polisi ya Ruharambuga ayimenyesha ibirango byayo, igeze mu murenge wa Bushekeri akagari ka Nyarusange barayihagarika, bayisatse basanga koko Akimpaye afite ibiro 5 byarwo, basangana n’uyu Sindayigaya umufuka hejuru bigaragara ko urimo ibitoki, ariko bamubwiye kubikuramo ngo barebe neza basanga imbere harimo ibiro 6 by’urumogi, niko kubafata ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje.”

CIP Kanamugire yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, anabasaba gukomeza guha Polisi amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Yanaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.

Gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri5, n’ihazabu yamafaranga 500,000 kugera kuri 5,000,00 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa