skol
fortebet

Nyamasheke: Ba gitifu 4 b’imirenge beguriye rimwe ku mirimo yabo

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bane baturuka mu Karere ka Nyamasheke gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda,beguriye icyarimwe ku mirimo yabo.

Sponsored Ad

Aba bayobozi beguye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyonzima Jacques, uw’Umurenge wa Rangiro Twagirayezu Zacharie, uw’Umurenge wa Bushekeri Ngendahimana Leopold n’uw’Umurenge wa Mahembe.

Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko aba bayobozi banditse amabaruwa begura ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite kandi ubusabe bwabo bwemewe.

Aba bayobozi beguye baje bakurikira ba meya n’aba visi Meya benshi beguye abandi bareguzwa mu ntangiriro z’uku kwezi bitewe no kutubahiriza inshingano zabo mu gihe abandi bo bavugaga ko batagishoboye kugendana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa