skol
fortebet

Nyamasheke: Bamwe mu baturage ntibatinya gutukana mu maso y’ itangazamakuru

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bagaragaza ikinyabupfura gike no kutubahana aho badatinya gutukana kabone n’ iyo baba bareba imbere yabo umunyamakuru urimo gufata amajwi n’ amashusho.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2017, ubwo Umuryango wageraga mu isantere y’ ahitwa ku isoko mu murenge wa Bushenge akagari k’ Impala mu karere ka Nyamasheke twahasanze abantu batandukanye barimo abagore n’ abagabo bafite umwanda. Mu bari bafite umwanda hari abo byagaragariraga amaso ko barwaye (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bagaragaza ikinyabupfura gike no kutubahana aho badatinya gutukana kabone n’ iyo baba bareba imbere yabo umunyamakuru urimo gufata amajwi n’ amashusho.

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2017, ubwo Umuryango wageraga mu isantere y’ ahitwa ku isoko mu murenge wa Bushenge akagari k’ Impala mu karere ka Nyamasheke twahasanze abantu batandukanye barimo abagore n’ abagabo bafite umwanda. Mu bari bafite umwanda hari abo byagaragariraga amaso ko barwaye amavunja.

Nubwo hari mu masaha ya saa tanu z’ amanywa abenshi mu baturage bari kuri iyo santere bari bamaze gusinda.

Ubwo abanyamakuru barimo baganira n’ abaturage umugore uri mu kigero cy’ imyaka 35 yatutse umugabo wari umaze kuvugisha itangazamakuru aramwandagaza.

Umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 60 yatangaje ko abagabo bo mu uyu murenge bahohoterwa n’ abagore babo. Yitanzeho urugero avuga ko umugore yamukubitiye icyuma ku karubanda.

Uyu musaza yavuze ko itandaro yabyo ari uko Leta y’ u Rwanda yahaye abagore uburinganire hakabamo ababwumva nabi.

Ati “Abagore aho umusaza (Perezida Kagame) yabahereye ijambo bashaka kwishyira hejuru kubera ko nyine bahawe uburinganire, bashaka gusumba abagabo”

Yongeho ati “Hari igihe umugabo abwira umugore ijambo, umugore akamusubiza ati ‘URAVUGA IKI SE WA MBWA WE!’”

Uyu musaza yongeye ati “…Hari nk’ igihe umugabo abwira umugore ati watetse ko bwije, umugore ati nawe biteke wa mbwa we, amakimbirane agatangirira aho”

Hagaragara amakimbirane yo mu ngo

Muri ako gace humvikana ikibazo cy’ ingo zibanye mu makimbirane, abahukanye kubera umutekano muke mu ngo, ndetse n’ abahisemo gutandukana n’ abo bashakanye.

Umugabo witwa Ndayishimiye James byagaragaraga ko atasinze yatangaje ko yashatse umugore bakaniranwa kubera ko yamucaga inyuma.

Yagize ati “Nashatse umugore tubana mu bukene maze kubona amafaranga tubona aho kuba heza, kuva umunsi twageze muri iyo nzu nziza umugore yamaze iminsi itatu adataha mu rugo yarambeshye ngo yagiye iwabo, iwabo nagezeyo ndamubura, agiye kugaruka agarukana telefone ihenze.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko umugore we yakomeje kumuca inyuma kugeza afashe umwanzuro wo gutandukana nawe.

Umugore uri mu kigero cy’ imyaka 50 yaganiriye n’ itangazamakuru afite agahinda kenshi. Uyu mugore yavuze ko amaze igihe yarahukanye kubera ko umugabo we watashye yasinze akamukubita, agahitamo gukiza amagara ye.

Bamwe muri aba baturage batangarije Umuryango amabi yose akorwa n’ abo baturage ahanini aterwa n’ ubusinzi.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke Kamali Faustin Fabien yatangaje ko ikibazo cy’ ubusinzi bagihagurikiye, gusa ngo impamvu itangazamakuru ryahageze rikahasanga abantu benshi basinze ari uko wari umunsi w’ umuganura.

Yagize ati “Ikibazo cy’ ubusinzi twaragihagurikiye ariko urabona iyo ari umunsi w’ umuganura hari ukuntu abantu bagira gutya bakirekura”

Ku kibazo cy’ amakimbirane yo mu ngo abaturage bavuga ko aterwa no kumva nabi ihame ry’ uburinganire. Meya Kamali yemera ko hari abagore bumvise nabi uburinganire.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo uburinganire bivuze ari ukureshya imbere y’ amategeko, yongeraho ko nubwo uburinganire buhari abantu badakwiye kwirengagiza umuco.

Ati “Njya mbakoresha inama nkabaza abagore nti ko uburinganire buhari, ko nta mugore urajya gukwa umugabo. Uburinganire ni mu mategeko ariko ntabwo dukwiye kwirengangiza umuco wacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa