skol
fortebet

Nyamasheke: Imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda benshi barakomereka bikomeye

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Mu karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Taxi Hiace aho bivugwa ko yakomerekeyemo abantu 18 barimo 5 bamerewe abi cyane.

Sponsored Ad

Ahagana saa tanu n’igice z’amanywa zo kuri iki cyumweru nibwo iyi modoka itwara abagenzi yarenze umuhanda igeze mu rugabano rw’Umurenge wa Kanjongo na Macuba muri Nyamasheke.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Salatiel Kanyarukiko, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bamuhamagaye yagiye mu misa bamubwira iby’iyo mpanuka.

Yagize ati “Abo bantu twabakiriye ku Bitaro. Hari abakomeretse cyane mu mutwe abandi barataka ahantu hatandukanye.”

Kanyarukiko yavuze ko amakuru bafite avuga iriya modoka ya Taxi Hiace yakoze impanuka iva i Rubavu yarekeza i Rusizi.

Umuyobozi muri Police ushinzwe umutekano mu muhanda, CP. Rafiki Mujiji yabwiye Umuseke ko nta muntu waguye muri iriya mpanuka.

Amakuru aravuga ko umwe mu bari muri iyi modoka wakomeretse cyane umutwe yitabye Imana.Abantu 5 muri 18 bari muri iyo modoka bakomeretse umutwe.

Ibitekerezo

  • ibyo Seratiel yavuze nibyo, gusa abantu bapfuye kd umubare urimo gukura, kd bari gutabarwa bikomeye nibitaro mais .....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa