skol
fortebet

NYAMIRAMBO:Abakobwa 2 babana bahuje ibitsina barwaniye mu kabari rubura gica bapfa ubutumwa bugufi bwatumye umwe afuha

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Rwanda byatangiye kubona abantu bahuje ibitsina bemeza ko babana ari ikintu gikomeye gifatwa nk’amahano ariko kugeza magingo aya bisa nkaho byatangiye kuba ibintu bisanzwe uhereye ku ngero zitandukanye twagiye tubona ndetse no mu nkuru zitandukanye twagiye tubagezaho.

Sponsored Ad

Abakobwa babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bivugwa ko babana bahuje ibitsina (lesbians), barwanye bapfa ko hari umwe muri bo waciye inyuma mugenzi we.

Ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ubwo bari bavuye mu kabari kari hafi y’ahitwa kuri Cosmos, nibwo barwanye.

Abari muri ako kabari bavuga ko intandaro yo kurwana kw’aba bakobwa babiri ari ubutumwa bugufi ufatwa nk’umugabo yabonye muri telefone ya mugenzi we bw’uwamwandikiye amubwira ko amukunda.

Ibi byatumye afuha atangira kumubaza imyirondoro y’uwamwandikiye, undi yanze kuyimubwira bahita bafatana mu mashati bararwana ndetse banaterana amacupa.

Umusore ucuruza udukingirizo hanze y’utubyiniro dutandukanye mu masaha y’ijoro, Byiringiro Olivier, yabwiye itangazamakuru ko aba bakobwa bakimara kubona ko abantu benshi bahuruye bahise batega moto bahunga kugira ngo abanyerondo batabata muri yombi.

Yagize ati “Byatangiye nyine umukobwa w’umugabo ari kubaza mugenzi we amazina y’uwamwandikiye ko amukunda n’aho aherereye, undi akamubwira ko nawe atamuzi nibwo yamusabye ko amuhamagara yanze amukubita urushyi ku matama barafatana bararwana.”

Yakomeje agira ati “Abantu bakibakiza bahise batangira no guterana amacupa noneho bumvise ko umwe mu bari barimo kunywera muri ako kabari ahamagaye imodoka y’irondo nibwo bahise biruka batega moto baragenda.”

Yongeyeho ko n’ubwo butumwa bapfaga uwari wabwohereje nawe ari umukobwa mugenzi wabo.

Imodoka y’abanyerondo yaraje irababura ihita igenda na nyir’akabari asigare yimyiza imoso nyuma y’uko bagiye batamwishyuye ibyo bari banyweye n’amacupa bamennye.

Twagerageje kuvugisha nyiri akabari ku byahabereye avuga ko ntacyo yatangaza kuko adashaka ko akabari ke kavugwaho inkuru nk’izi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa