skol
fortebet

Nyamyumba:Imodoka yaguye mu kiyaga cya Kivu ihitana ubuzima bw’abantu

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Imodoka yataye umuhanda ubwo yari ihuye n’ ikamyo mu ikorosi igwa mu kiyaga cya Kivu iheramo ndetse inahitana abantu babiri.

Sponsored Ad

Iyi modoka ni iy’Ikigo cy’Abashinwa kirimo gukora umuhanda wa Marine ugana ku ruganda rwa Bralirwa. Iyi mpanuka ika yabaye mu masaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 mu mudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba.

Mu bantu 10 bari bayirimo umunani babashije kurokoka, babiri bitaba Imana. Ingabo zishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) zirimo gushakisha babiri bataraboneka, mu gihe batatu bakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba CIP Kayigi Emmanuel yemeje aya makuru avuga ko ingabo zikorera mu mazi zirimo gushakisha utaraboneka asaba abatwara imodoka kwirinda umuvuduko .

Ati “Ni imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda yahuye n’indi mu ikorosi ishatse kuyikwepa imanukira mu kiyaga cya Kivu abantu 10 bari bayirimo umunani barokotse harimo batatu bakomeretse naho babiri bitabye Imana abasirikare ba Marine baracyashakisha imirambo yabo’’.

Yasabye abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi kwirinda umuvuduko naho abagenzi nabo bakebuka gucyebura umushoferi mu gihe babona ko afite umuvuduko ukabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa