skol
fortebet

Nyanza:Abanyeshuri 2 barohamye muri Piscine barapfa

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 nibwo hamenyakanye amakuru y’uko abana babiri b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza.
Amakuru avuga ko abo bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu. Ngo bane muri bo bacumbitse mu kigo [Interne] undi umwe aba hanze y’ikigo [Externe].
Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 nibwo hamenyakanye amakuru y’uko abana babiri b’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza.

Amakuru avuga ko abo bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu. Ngo bane muri bo bacumbitse mu kigo [Interne] undi umwe aba hanze y’ikigo [Externe].

Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru yavuze ko aba bana batangiye koga bakarohama maze batatu muri bo bakabasha kuvamo bagatabariza bagenzi babo bahezemo, abatabazi bagasanga bamaze gupfa.
Imibiri y’aba bana bapfuye yajyanywe ku bitaro bya Nyanza naho “Manager” w’iyi Hotel na nyirayo bo bakaba bahise batabwa muri yombi.

Ibitekerezo

  • imana ibakire ariko se kuki batafashe ushinzwe discipline yabo jye ndumva abayobozi ba hotel barengana cyaneko bo barimubucuruzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa