skol
fortebet

Nyanza: Gitifu yatawe muri yombi azira gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptitse,yatawe muri yombi azira gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Nkuko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha bwabitangaje kuri Twitter yabwo,uyu Habineza yatawe muri yombi azira kuzimaganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma mu rubanza rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB yavuze ko Gitifu Habineza agiye gukorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha kuri iki cyaha akekwaho.

Habineza yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane aho afungiye kuri Station ya Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo.

Urubanza uyu muyobozi yatanzemo ubuhamya butari bwo rwatangiye mu Ugushyingo 2018, rusomwa ku wa 30 Nyakanga 2019.

Ibitekerezo

  • Mudusobanurire neza, ubwo ubanza yatanzemo ubuhamya bw’ibinyoma ni urwo aregwamo cg ni urwo yunganiramo uregwa(umutanga buhamya). Nibayanga ntakundi afite biraba ari gufobya no tubisha ikimenyetso nkaba, azabihanirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa