skol
fortebet

Nyanza: Inzu abakobwa bo ku ishuli rya Nyanza Technical School bararagamo yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Inzu yararagamo abakobwa biga ku kigo cya Nyanza Technical School (Dortoire) yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka gusa ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye, nibwo ishuli ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Nyanza Technical School riri mu murenge wa Kigoma muri Nyanza ryafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyumba bitandatu n’ ibikoresho by’ abanyeshuri b’ abakobwa birashya birakongoka gusa Imana yakinze ukuboko kuko nta muntu wahasize ubuzima.

Iyi nzu igerekeranye kabili yararagamo abakobwa niyo yahiye ariko nta munyeshuli wagize icyo aba nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Umuyobozi w’ikigo cya Nyanza TVET School yabwiye abanyamakuru ko iyi nkongi yatangiye ubwo umuriro wagendaga ubura ukongera ukagaruka,byatumye icyumba kimwe gifatwa gikongeza n’ibindi 5 byari bisigaye.

Ubuyobozi bw’ikigo bwatabaje inzego z’umutekano zizana Kizimyamwoto, yahageze igerageza guhangana n’iyi nkongi y’umuriro yatwikaga iyi nzu ndetse abanyeshuli bimuriwe mu kindi cyumba.

Ibikoresho bitandukanye by’aba banyeshuli birimo n’ibiryamirwa bararagaho byatikiriye muri iyi nkongi bitaramenyekana icyayiteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa