skol
fortebet

Nyanza: Polisi yafashe abana 42 bataye ishuri basigaye birirwa mu isoko

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yakanguriye ababyeyi kurinda abana babo ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bata ishuri, dore ko ibi bishobora kubaviramo uburara bakaba n’intandaro y’ibyaha bitandukanye.
Ubu butumwa bwatanzwe tariki ya 21 Kanama , nyuma y’umukwabu wakusanyije abana bataye ishuri bari mu masoko, wakozwe ku bufatanye bwa Polisi, urwego rushinzwe uburezi mu karere, ubuyobozi bw’imirenge ya Busasamana na Nyagisozi irimo amasoko yakozweho umukwabu , ahafashwe 42 mu isoko rya (...)

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yakanguriye ababyeyi kurinda abana babo ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bata ishuri, dore ko ibi bishobora kubaviramo uburara bakaba n’intandaro y’ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa bwatanzwe tariki ya 21 Kanama , nyuma y’umukwabu wakusanyije abana bataye ishuri bari mu masoko, wakozwe ku bufatanye bwa Polisi, urwego rushinzwe uburezi mu karere, ubuyobozi bw’imirenge ya Busasamana na Nyagisozi irimo amasoko yakozweho umukwabu , ahafashwe 42 mu isoko rya Busasamana, na 22 mu rya Nyagisozi.

Mu kiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, IP Athanase Niyonagira ari kumwe n’umuyobozi w’uburezi mu murenge wa Busasamana , Aloysie Mukandayisenga ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bya hafi aho, kigahabwa ababyeyi b’abana bavanywe mu isoko rya Busasamana bagombaga kuba bari ku ishuri, babakanguriye gusubiza abana babo mu ishuri kandi bakirinda cyatuma bongera kurivamo.

Imikwabu yakozwe ku isoko rya Busasamana hafatwa abana 42 no ku isoko rya Nyagisozi hafatwa 22, bose bivugwa ko bari baretse kujya kwiga kuri uwo munsi nuko bagatwaza ababyeyi babo ibicuruzwa muri ayo masoko, abandi bakaba barazereragamo nta wundi bari kumwe.

Mu kiganiro yatanze, IP Niyonagira yasobanuye ko uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’inzego bireba , ukaba nkuko akomeza abitangaza ngo wari ugamije kurwanya ikibazo cy’abana bari bamaze iminsi bagaragarwaho no guta ishuri nuko bakajya mu bikorwa by’ubucuruzi, abandi bakajya mu mirimo itandukanye kandi itanajyanye n’ikigero cyabo, imyinshi baza gukorera ahakorerwa ubucuruzi.

Yavuze ko benshi muri aba bana bafashwe bataye ishuri kuri uwo munsi ari abiga mu mashuri mato (primaire).

IP Niyonagira, yagaragaje ko guta ishuri ku bana ari ikibazo gikomeye, kuko bishobora kubaviramo uburara nyuma bakaba bakwishora mu byaha bitandukanye birimo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ubunywi n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Aha yagize ati:” Gushyira umwana mu ishuri ni inshingano ya buri mubyeyi, mugomba kubakurikirana mukamenya ko bagiyeyo kandi ababasibya ku bushake bamenye ko ari amakosa, murabahemukira namwe mutiretse kandi murahemukira n’igihugu .”

Mu gusoza, IP Niyonagira yasabye ababyeyi bari bahari kwirinda icyo ari cyo cyose cyazongera kubangamira imyigire y’abana babo aho yagize ati:” Nta kigomba kuvutsa umwana kwiga kuko uburezi niwo musingi w’iterambere ry’u Rwanda rw’ahazaza, tugomba gufatanya bikajya mu bikorwa.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana we yashimye imikoranire myiza na Polisi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya no gukumira ibyaha ariko ashima by’umwihariko n’uko yabafashije mu gikorwa cyo gusubiza abana mu mashuri aho yagize ati:” Ibi ni ibyo kwishmira kuko Polisi iba isanganywe izindi nshingano nyinshi.”

Mukandayisenga yasabye ababyeyi kugira uruhare mu iterambere ry’abana babo babashishikariza kwiga, aha akaba yarongeyeho ko ishuri aribwo buryo buboneye butuma abana b’u Rwanda bakwiza ubushobozi n’ubumenyi bwo kubafasha kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yakomeje avuga ko atari byiza ko umwana ukiri mu ishuri yashyirwa mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa indi irimo ivunanye mu gihe bigaragara ko akiri muto, aha akaba yarasobanuye ko ibi bishobora gutuma umwana agira irari ry’amafaranga bikaba byanamuviramo kuzinukwa burundu ishuri maze abasaba kutazabyongera no gukomeza gukurikirana imyigire yabo.

Nyuma y’iki gikorwa kandi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya hafi aho bari bahari, bagaragaje abanyeshuri babo bari bari mu bafashwe bumvikana n’ababyeyi babo ko bagiye gufatanya kubakurikirana ntibazongere kurivamo cyagwa gusiba nta mpamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa