skol
fortebet

Nyanza: Polisi yasobanuye uko abanyeshuli babiri barohamye muri Piscine

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita no kurera abana kwirinda kubohereza kuvoma cyangwa gukora ikindi cyose ku biyaga, inzuzi, imigezi, ibyuzi n’amadamu kuko bashobora kurohama muri ayo mazi cyangwa bakahagirira ibindi bibazo bitandukanye.
Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari abana barohama biturutse ku kutitabwaho n’ababashinzwe ku buryo hari abo biviramo urupfu.
Urugero ni urwo mu karere ka Nyanza aho ku itariki 24 z’uku kwezi abana (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita no kurera abana kwirinda kubohereza kuvoma cyangwa gukora ikindi cyose ku biyaga, inzuzi, imigezi, ibyuzi n’amadamu kuko bashobora kurohama muri ayo mazi cyangwa bakahagirira ibindi bibazo bitandukanye.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari abana barohama biturutse ku kutitabwaho n’ababashinzwe ku buryo hari abo biviramo urupfu.

Urugero ni urwo mu karere ka Nyanza aho ku itariki 24 z’uku kwezi abana bane b’abanyeshuri bagiye koga mu bwogero rusange (Piscine) bwa Diana Hotel, babiri muri bo bari bafite imyaka y’amavuko 14 na 15 bakarohama, bakarohorwamo bashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yasobanuye uko byagenze agira ati,"Ubwo abo bana bane barimo boga, umwe muri bo yararohamye; mugenzi we agerageje kumurohora na we ararohama. Nyuma y’iminota igera kuri cumi n’itanu bagenzi babo batabaje, umwe mu bakiriya b’iyo Hoteri ufite ubumenyi mu koga yaratabaye; ariko nta cyo yaramiye kuko yasanze abo barohamye bapfuye."]

IP Kayigi yavuze ko nyiri iyi Hoteri n’Umuyobozi wayo bafunzwe kubera urupfu rw’abo banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye; ndetse ko Polisi irimo gushaka uwari ushinzwe gukurikirana ibikorerwa muri ubwo bwogero utari uhari ubwo abo bana barohamaga."

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati,"Ahantu hari Ubwogero rusange (Piscine); haba mu ma Hoteri n’ahandi hagomba buri gihe kuba hari umuntu uzobereye mu byo koga ufasha abaje koga cyangwa kubyitoza ku buryo hagize umuntu uhagirira ikibazo yamufasha, ndetse n’urohamwe akaba yamurohora."

Abajyana n’abana ahantu hari ubwogero rusange yabagiriye inama yo kubahozaho ijisho kugira ngo babarinde ibibazo birimo no kuba barohama.

IP Kayigi yagarutse kandi ku ngaruka zo kohereza abana bonyine ku biyaga, inzuzi n’imigezi agira ati,"Iyo bahageze bakinira muri ayo mazi bayidumbaguzamo; abandi bakiha koga batabizi. Abantu bakuru bakwiye kwirinda kuhabohereza bari bonyine mu rwego rwo kubarinda ibibazo bashobora kuhagirira."

Yasabye kandi umuntu mukuru wese ubonye umwana urimo gukinira mu mugezi, ikiyaga n’uruzi kumubwira kuvamo.

Ingingo ya 156 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ugira nabi ku bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kugirira umuntu nabi aba akoze icyaha cyo kwica umuntu cyangwa kubabaza umubiri atabishaka.

Ingingo ya 157 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese wica umuntu bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha yateje urupfu rw’abantu benshi, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa