Nyanza:Umugabo bikekwa ko yarwaye uburwayi bwo mu mutwe yishe abana be babiri akomeretsa na nyina ubabyara

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 3040

Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko,utuye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana be no gukomeretsa bikomeye nyina ubabyara.

Ku munsi w’ejo taliki ya 06 Werurwe 2019, ahagana saa mbiri z’umugoroba nibwo uyu mugabo yishe abana be babiri bato,ndetse akomeretsa cyane umugore we nkuko bamwe mu baturanyi be babibwiye ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru.

Umwe mu baturanyi bumvise induru bagatabara avuga ko basanze yenda no kwica umugore we.

Yagize ati “Nari ndyame numva umugore we ari gutaka tugezeyo dusanga harakinze twica urugi dusanga amaze kwica utwana tubiri; nyina yamukubise intebe mu mutwe arakomereka cyane.”

Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko uwo mugore yari ahetse uruhinja ariko rwo rwabashije kuroka.

Bavuga ko uwo muryango wari usanzwe ubanye neza kandi usenga, bagakeka ko uwo mugabo yaba yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ku buryo ngo banamusengeye bazi ko biza gushira.

Umwe ati “Turakeka ko ari uburwayi bwo mu mutwe bwamufashe butunguranye kuko nkanjye duturanye nzi ukuntu yakundaga abana be, ntabwo yakwiyicira abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mugoroba wo ku wa kabiri bagiye aho byabereye no kuri uyu wa Gatatu basubirayo bahumuriza abaturage babibutsa no kujya batanga amakuru hakiri kare icyaha kigakumirwa kitaraba.

Yagize ati “Abaturage twabahumurije ariko tubabwira no kutarebera ibyo babona ko byateza ibibazo; niba babona ko hari umuntu ufite ikibazo bitegereza ngo baramusengera gusa ahubwo bamujyane kwa muganga cyangwa batange amakuru hakiri kare.”

Uyu mugore wakomerekejwe bikomeye n’uyu mugabo we yajyamwe ku bitato bya Kaminuza bya Butare, CHUB ari gukurikiranwa n’abaganga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Habumuremyi yasobanuye inzira yanyuzemo kugira ngo imodoka imusige nyuma...

Habumuremyi Jean Baptiste bakunze kwita ‘John’ utuye mu Mujyi wa Muhanga mu...
19 July 2019 Yasuwe: 5825 1

Perezida Kagame yifatanyije n’umuryango wa senateri Bishagara washyinguwe...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’umuryango wa...
19 July 2019 Yasuwe: 4331 0

Nyiringabo Claudine witeguraga ubukwe yaguye mu mpanuka y’imodoka ajya...

Umukobwa witwa Claudine Nyiringabo wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka...
19 July 2019 Yasuwe: 6635 2

KICUKIRO:Ikamyo nini itwara amavuta yaturitse ihitana ubuzima...

Abantu babiri bahitanywe n’ iturika ry’ ikamyo itwara amavuta yasudirwaga n’...
19 July 2019 Yasuwe: 3093 0

Rulindo: Umurambo wa DASSO wavumbuwe mu ishyamba n’abana bashakaga...

Umu DASSO witwa Nshimiyimana Denis wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi mu...
18 July 2019 Yasuwe: 2484 0

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa Radio na TV1 yaburiwe...

Umunyamakuru witwa Constantin Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 I Gicumbi...
18 July 2019 Yasuwe: 10399 0