skol
fortebet

Nyanza: Umugorwa wari ufungiye ibyaha birimo kurema umutwe w’ iterabwoba yarashwe

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugororwa wari ufungiwe muri gereza ya Nyanza, kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018, yarashwe ahita apfa ubwo yageragezaga gutoroka gereza.
Uwarashwe ni Nsengiyumva Jotham w’ imyaka 26 nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi Urwego rw’igihugu rw’amagerereza CIP Sengabo Hillary.
CIP yatangaje ko uru rwego rubabajwe no kumenyesha abanyarwanda ko uyu Nsengiyumva Jotham yarashwe agapfa ubwo yageragezaga gutoroka gereza ya Nyanza, ahagana saa moya n’igice z’umugoroba.
Nsengiyumva Jotham yari mwene (...)

Nsengiyumva Jotham yari mwene NTAHONTUYE na NYIRABAGARURA, yari afite imyaka 26 kuko yavutse mu 1992. Yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve akagali ka Bukinanyana, mu mudugudu wa Rugeshi.

Nsengiyumva Jotham yafunzwe tariki 19 Werurwe 2014 nyuma aza no guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutunga intwaro no kuzikwirakwiza, ari nabyo byari byaratumye akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose.

Ibitekerezo

  • BARASHIRA UMUSUBIRIZO MUMAYERI ABAREGWA KIRI CYAHA NTAWE UZASIGARA RWOSE NABANZI ADUI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa