skol
fortebet

Nyanza:Umumotari yagonganye n’ikamyo ahita ahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Umumotari witwa Hamisi Semacoko wakoreraga akazi ahitwa I Mugandamure mu karere ka Nyanza yagonganye n’ikamyo ubwo yari arenze gato ahitwa kwa Hadji ubwo yageragezaga gukwepa umunyegare bari bashoreranye wari umwinjiranye mu muhanda ngo atamugonga.

Sponsored Ad

Semacolo wari utwaye imoto ifite plaque ya RE 550 S akimara gukwepa uyu munyegare yahise agwa mu gikamyo cyari giturutse imbere ye kiramugonga ahita apfa.

Abantu benshi bo muri aka gace yari anatuyemo bamuzi bahise bahurura bagerageza kureba niba agifite akuka ariko bahageze basanga yarangije gupfa.

Umurambo wa Semacolo wahise wurizwa imodoka yari hafi aho ujyanwa ku bitaro bya Nyanza.






Ibitekerezo

  • y Allah umwakire mubagaragu bawe

    Imana imwakire mubayo is I nuko ntakundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa