skol
fortebet

Nyarugenge: Hafatiwe ibiro 500 by’ urumogi, Meya Kayisime ati “ Ni akaga dufite”

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kimisagara w’ akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe Polisi yahatahuye ibiro 500 by’ urumogi, Umuyobozi w’ ako karere Kayisime Nzaramba avuga ari akaga ako karere kagushije kuko urwo rumogi rwangiza abana.
Urwo rumogi polisi yarusanze mu nzu y’ umuturage rumakipe mu mifuka. Polisi yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ urwo rumogi, barimo nyir’ inzu, umunotari n’ umuzamu warurindaga.
Meya Kayisime yagize ati “Murebe rwose (...)

Meya Kayisime yagize ati “Murebe rwose akaga dufite mu karere kacu, aba bana nibo bakiriya(b’ urumogi) iyo batangiye kugera mu myaka 10 kuzamura. Akabule kamwe kagura 200, mutekereze uyu mwana wari ufite ubuzima bwiza, ejo tuvuga ngo azasimbura minisitiri, azavamo umucuruzi ukomeye, uyu munsi kwica ubuzima bwe, ubuzima bwe bugapfa hejuru y’ umugore cyangwa umugabo ufite ubugome, bwo kumva ko we yakunguka ariko yica Abanyarwanda”

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda ACP Theos Badege yagaragaje uburyo butatu bwakoreshwa urumogi rugahashywa burundu, hanyuma polisi igakurikirana ibindi byaha ariko icyo cyagiye ku ruhande.

Yagize ati “Icya mbere ni ukurubuza kwinjira, icya kabiri ni ugukangurira abantu babatwaza kubarega, icya gatatu umuturanyi wawe niba yaragize inzu icumbi ry’ urumogi, muvuge hakiri kare"

Yongeyeho ati "Mwabonaga ahangaha abana bavuga nk’ abasinze ntabwo banyoye inzoga! Abenshi ni ibi ng’ ibi biba byabishe”

Ibyo biro 500 byafatiwe mu murenge wa Kimisagara mu gihe mu minsi ishize polisi yatahuye urundi rumogi ibiro 300 mu mirenge ya Gitega na Rwezamenyo

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa