skol
fortebet

Nyarugenge:Abantu 24 batawe muri yombi ubwo bubakaga abandi bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu 24 bafashwe n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kubaka inzu mu mudugudu wa Ganza mu kagali ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali. Hari saa yine za mugitondo.

Sponsored Ad

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Nyarugenge Ingabire Fanny ku murongo wa telefoni yabwiye itangazamakuru ko bafashwe bari mubikorwa byo gusana inzu mu gihe cy’amasaha y’igitondo.

Yagize ati:”Nibyo koko abantu 24 bafashwe n’inzego z’umutekano bari gusana inzu mu gihe cy’amasaha y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi,ubu twabashyikirije polisi turaza gukora raporo tuyishyikirize inzego z’ibishinzwe”.

Twababwira ko aba batawe muri yombi bari kubaka,bakoreraga ibi bikorwa mu murenge warimo kuberamo umuhango wo kwibuka ku nshuro 25 jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere ka Nyaruguge, umuhango watangiye ku isaha ya saa mbiri n’igice witabiriwe na Meya Kayisime Nzaramba,Umuyobozi w’umujyi wa Kigali w’ungirije ushinzwe ubukungu n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu gihe hazakorwa iperereza bikagaragara ko ibikorwa barimo araho bihuriye no gupfobya Jenoside, Ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Ibitekerezo

  • Niba bitari mu mategeko nibafungurwe ariko bagawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa