skol
fortebet

Nyarugenge: Abantu bubatse mu bishanga batangiye gusenyerwa

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwabyukiye mu gikorwa cyo gusenyera abantu batuye mu gishanga giherereye ku Muhima ,nyuma yo gusabwa kwimuka bakanangira.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019nnibwo ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge bwafashe umwanzuro wo gusenyera abafite ibikorwa mu gishanga cyo mu murenge wa Muhima nyuma y’igihe basabwe kwimuka ntibabyumve neza.

Muri nzeri 2017 nibwo akarere ka Nyarugenge kasabye abafite ibi bikorwa muri iki gishanga ko bagomba gutangira gushaka uko bakwimuka ariko aba banyarwanda ntibabikora ariyo mpamvu basenyewe.

Tariki ya 28 Mutarama 2019, abafite ibikorwa mu bishanga byo mu mujyi wa Kigali bongerewe icyumweru kimwe ngo babyivanireho, kirangira batarabikora,byatumye uyu munsi akarere gatangira kubasenyera ku mugaragaro.

Abayobozi b’ aka karere ka Nyarugenge n’ ab’ Umurenge wa Muhima bagiye ahari ibyo bikorwa batangira kubisenya,aho bamwe basabye kubyikuriraho barabareka ngo babyikorere.Ibyo gusenya amazu byo ngo n’ubundi nyiri inzu niwe wiyishyurira inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhima Mukandori Grace yavuze ko hari abatangiye ku byikuriraho aho kugira ngo bisenywe n’ ubuyobozi.

Yagize ati “Aho dusanga nyirayo atayikuriyeho turayisenya yose ige hasi kandi nyirayo ategekwe kwishyura abasenye. Mbarushimana Ibrahim uzwi ku izina rya Brother yatangiye kubyikuriraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yatangaje ko muri aka karere bafite ibikorwa 119 bagomba gukura mu bishanga.

Yagize ati “Ni igikorwa twamenyesheje abaturage hashize imyaka ibiri, twabanje gukorana inama turanabandikira tunabongera igihe, ariko nyuma biza kugaragara ko nubwo tubongerera igihe ntacyo babikoraho. Tumaze kubona ko bitarimo gushyirwa mu bikorwa niyo mpamvu twari twifuje kugira ngo tuze dutangize gusenya.”

Akarere ka Nyarugenge katangiye gukura mu gishanga,abahubatse badafite ibyangombwa ndetse nyuma y’aho bazakurikizaho abafite ibyangombwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Abashyize ibikorwa mu bishanga bahawe ibyangombwa n’ ubuyobozi ngo barabanza kubarirwa bahabwe ingurane babone gusenyerwa.

Bamwe mu baturage basenyewe bavuze ko batumva impamvu aribo bahereyeho nubwo bemera ko bategujwe igihe kinini.

Ibitekerezo

  • Uriya muntu ufite inyundo ko agaragara nkufite experiance mu gusenya ra

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa