skol
fortebet

Nyarugenge: Hagiye kurebwa niba abakekwaho gusengera Shitani mu nzu iri muri Nyakabanda bafite ibyangombwa

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umuryango twabagejejeho inkuru y’ inzu bikekwa ko isengerwamo Shitani. Ni inzu iherere Nyakabanda Akagari ka Munanira II mu karere ka Nyarugenge. Abaturage bavuga ko iyi nzu ibateye impungenge bitewe n’ imiterere yayo n’ imikoresherezwe yayo.
Mu kiganiro Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yagiranye n’ Ikinyamakuru Umuryango kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, yavuze ko bamenye ko hari abantu basengera muri iyo nzu gusa ngo akarere (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umuryango twabagejejeho inkuru y’ inzu bikekwa ko isengerwamo Shitani. Ni inzu iherere Nyakabanda Akagari ka Munanira II mu karere ka Nyarugenge. Abaturage bavuga ko iyi nzu ibateye impungenge bitewe n’ imiterere yayo n’ imikoresherezwe yayo.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yagiranye n’ Ikinyamakuru Umuryango kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, yavuze ko bamenye ko hari abantu basengera muri iyo nzu gusa ngo akarere ntabwo ko ka kwemeza niba abo bantu basenga Shitani kuko Shitani itagaragara.

Meya Nzaramba yavuze ko abayobozi babo bantu basengera muri iyo nzu babamenye ndetse ko barimo kubakurikirana ngo bamenye niba bafite ibyangombwa bibemerera gusengera mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “Iyo nzu turayizi ariko turacyakurikirana kugira ngo tumenye abasengeramo, tumenye niba bafite ibyangombwa bahawe n’ akarere n’ umurenge, ubwo niturangiza kumenya ibyo ngibyo nibwo tuzamenya icyo ikindi twakora.”

Yakomeje agira “Amakuru dufite ni uko hari abantu basengeramo, niyo mpamvu twahamagaje ubuyobozi bwabo ngo duhure tunarebe ko bafite ibyangombwa bibemerera kuba bahasengera. Mu karere kacu aya madini yose kimwe n’ indi miryango yose igomba kuhakorera ari uko bafite icyangombwa bahawe n’ ubuyobozi”

Meya Nzaramba yongeyeho ko inama izahuza akarere ka Nyarugenge n’ ubuyobozi bw’ abasengera muri iyi nzu ariyo izagaragaza neza iby’ iki kibazo.

Ku bivugwa ko iyi nzu yaba isengerwamo Shitani Meya Nzaramba yavuze ko akarere ka Nyarugenge katabyemeza, ahumuriza abaturage bari bafite impungenge z’ umutekano wabo ababwira ko ubuyobozi bw’ akarere bubari hafi.

Yagize ati “Shitani ntabwo tumubonesha amaso ngo tuvuge ngo ibyo abaturage bavuga ni byo…. Icyo twababwira ni ukugira ngo batuze bumve ko duhari ngo turinde umutekano wabo”


Meya wa Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Ngo nyir’ iyi nzu ntabwo akarere karamumenya gusa bafite icyizere ko azamenyekana muri iyi nama bateganya kugirana n’ abasengera muri iyi nzu kuri Gatatu tari 15 Gashyantare 2017.

Ibindi kuri iyi nkuru kanda hano INZU BIKEKWA KO ISENGERWAMO SHITANI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa