skol
fortebet

Nyarugenge: Inzara yatewe na Covid-19 yatumye yinjira mu buraya abwanduriramo SIDA

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umugore umwe utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yahungiye ubwayi mu kigunda ajya mu buraya aziko ahunze ingaruka za Covid-19, ku bw’amahirwe macye bimuviramo kwandura Virusi itera SIDA.

Sponsored Ad

Uyu mugore ubusanzwe uvuka mu Karere ka Gisagara, avuga ko yaje i Kigali aje gukora akazi ko mu rugo kubera ubuzima bubi yari abayemo. Muri ako kazi yaje guterwa aterwa inda atateganyije, abyara umwana kuri ubu ufite imyaka itatu.

Nyuma yo gukora akazi ko mu rugo, yaje guhura n’umukobwa amurangira akandi kazi anamwumvisha ko azajya agakora ataha kandi ko karimo amafaranga menshi kurusha ayo yakoreraga mu rugo.

Ako kazi gashya kari ako gukora mu kabari, ndetse yahembwaga ibihumbi 35 Frw ku kwezi. Ni amafaranga menshi kuri we kuko mu rugo aho yakoraga mbere yahembwaga ibihumbi icumi. Icyo gihe yabashaga kwigurira iby’ibanze akeneye.

Muri Werurwe 2020 ibintu byarahindutse, Covid-19 igera mu Rwanda hafatwa ingamba zikakaye zirimo no gufunga ibikorwa nk’utubari, aho yakuraga amaramuko.

Yabanje kwihangana iminsi mike, ubuzima burushaho kumugora. Ati: “Guma mu rugo nyine iza ibintu byabaye bibi kuko akazi kose karahagaze abantu batangira gutungwa n’inshuti n’abavandimwe ku buryo kubona ibiryo cyangwa amafaranga y’inzu byari bigoye cyane.”

Bimaze kumushobera, ngo yigiriye inama yo kujya mu buraya aziko ahunze inzara no kugira ngo abone igitunga umwana we.

Ati: “Muri icyo gihe nkiri gukora mu kabari hari ubwo nabonaga umugabo yabwira ngo dutahane nkanga ariko nyuma naje kujya mbyemera tukajyana yampa ibyo bitanu cyanga icumi nkaza nkayahahisha.”

Agitangira uburaya byaramugoye cyane kuko atari abimenyereye ku buryo hari n’abagabo bamwamburaga cyangwa rimwe na rimwe bagaca agakingirizo bakoreshaga.

Uyu mugore avuga ko nyuma yo kwinjira mu buraya, yumvaga nibura azajya asaba abagabo baza kumureba gukoresha agakingirizo, kugira ngo atavanamo izindi ndwara zandurira mu mubinano mpuzabitsina.

Ntibyamaze kabiri kuko umwe mu bagabo baryamanye, yamubeshye ko yambaye agakingirizo atari ko biri, biza kurangira amenye ko yamwanduje Virusi Itera SIDA.

Ati: “Mu buraya umuntu ahuriramo n’ibibazo hari n’ubwo umugabo yanga ko mukoresha agakingirizo cyanga akagaca, nanjye niko byagenze . Naryamanye n’umuntu nzi ko yambaye naho yagakuyemo kera nyuma ngiye kwipimisha bambwira ko nanduye.”

Kwiyakira byabanje kumugora kuko atiyumvishaga ko ibyo byamubaho, byongeye mu gihe gito cyane yari amaze mu buraya.

Ati: “Kwiyakira urabyumva nyine ntabwo biba byoroshye, nanjye nabanje kwiheba nkajya mbona ko ubuzima bwandangiranye ariko nyuma naje kujyanganira n’abantu batandukanye bafata imiti bamaze kwiyakira noneho ngenda mbona ko ari ibintu bibaho ndiyakira.”

Yongeyeho ko adateganya kuguma mu buraya ahubwo ari mu mugambi wo gushakisha igishora agatangira gucuruza agacika kuri iyi ngeso yashyize ubuzima bwe mu kaga.

Uyu mugore uvuga ko amaze kuryamana n’abagabo basaga 200 mu mezi 11 amaze mu buraya, yavuze nta kiza cy’uburaya yabonye uretse kuba yarabukuyemo virusi itera SIDA.

Imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko ababana na virusi itera SIDA ari 3 %, mu gihe mu bakora uburaya 56 % banduye iyo virusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa