skol
fortebet

Nyarugenge: Ubuyobozi bw’umudugudu bwirukanye umugore aho atuye bumuziza uburaya

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’umudugudu w’Urukundo uri mu kagari ka Gacyamo, Umurenge wa Gitega, bwirukanye umugore witwa Mukamana Francine bumuziza gukora uburaya kandi afite abana.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku umuryango aravuga ko uyu mugore yirukanwe n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu bumushinja kwica umuco nyarwanda akiyandarika kandi afite n’abana akwiriye guha urugero rwiza.

Mu ibaruwa mudugudu witwa Muhigirwa Oda yandikiye Mukamana,yamubwiye ko yahawe iminsi 15 y’integuza ngo abe yimutse mu mudugudu w’Urukundo ashaka ahandi aba kuko uburaya bwe batabushaka.

Iyo baruwa igira iti “Ubuyobozi bw’umudugudu w’Urukundo buhaye wowe Mukamana Francine integuza yo kwimuka mu minsi 15, kubera ko nta ndangamirwa umudugudu ukeneye, kubera ko ukora umwuga w’uburayi ufite abana kandi bitemewe kwerekana imico mibi mu bana.”

Iyi baruwa ynditswe kuwa 3 Mata 2019, yabwiye Mukamana ko kuwa 18 Mata 2019, agomba kuba yasubije inzu akodesha nyirayo Mariyamu hanyuma akajya gushaka ahandi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwavuze ko bwamenye iki kibazo ndetse bwasabye akagari guhagarika iki cyemezo kigayitse,bukicarana n’uyu muturage bukamugira inama.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yashyize hanze umwanzuro muri Mutarama 2019, w’uko abayobozi b’utugari n’imirenge batemerewe guha amabwirizwa abantu atabanje gusuzumwa no kwemezwa n’umuyobozi w’Akarere.


Ibaruwa ushinzwe umudugudu yandikiye Mukamana Francine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa