skol
fortebet

Nyarugenge:Umugabo yatawe muri yombi azira gushaka gusomera imbwirwaruhame ya Habyarimana abitabiriye #kwibuka25

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Dr Emmanuel Bayiringire utuye mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Mumena, mu mudugudu w’Akanyana,yatawe muri yombi ku munsi w’ejo Taliki ya 07 Mata 2019, nyuma yo kuzana agatabo karimo ijambo ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana ngo arisomere abitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, aho atuye.

Sponsored Ad

Mbere y’uko ajya kuzana ako gatabo bivugwa ko yari yabanje guhaguruka ahawe ijambo, abwira abari mu biganiro ko taliki ya 07 Mata, buri mwaka imushimisha kurusha indi kuko aribwo we yavutse.

Abari aho ntibahaye agaciro iby’uko yavutse kuri iriya taliki. Abonye batabihaye agaciro, ngo yagiye iwe azana agatabo gato kanditsemo imbwirwaruhame uwahoze ayobora u Rwanda Juvenal Habyarimana yavuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Repubulika ya Kabiri ishinzwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru,ko uyu mugabo yazanye kariya gatabo agamije gusomera abaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibitekerezo by’impinduramatwara ya Habyarimana.

Ngo mu mizo ya mbere babanje kugira ngo yasinze ariko bamushyize ku ruhande basanga ibyo akora abizi.

Avuga ko ibyo Dr Bayiringire yakoze babifashe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu wize yajya gusomera abantu baje kwibuka ibikubiye muri “Revolution ya MRND”.

Yagize ati: “Twe twabifashe nko gupfobya. Abandi baribuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, we akigisha Revolution…Nubwo yaba yari yasinze ariko burya umuntu asinda ikimuri ku mutima. Gusa RIB niyo izamenya neza icyabimuteye.”

Uwamwiza asaba abaturage ba Nyamirambo kwirinda icyahungabanya Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo mu myaka 25 ishize abantu bagombye kuba babanye neza nta we ukora ibigamije guhutaza mugenzi we.

Uvugwaho biriya yafashwe n’abashinzwe umutekano bamushyikiriza Ubugenzacyaha kuri station ya RIB iri mu murenge wa Rwezamenyo.RIB ntiratangaza ibijyanye n’aya makuru.


Umugabo witwa Dr Bayiringire yashatse gusomera aka gatabo karimo Revolution ya MRND mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo #kwibuka25

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa