skol
fortebet

Nyarugenge: Umugabo yatwikishije umugore we icyuma mu myanya y’ibanga arahunga

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Damascene w’imyaka 25 ukomoka mu mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Nzove Umurenge wa Kanyinya muri Nyarugenge yaburiwe irengero nyuma yo gutwika umugore we n’icyuma gishyushye ahantu hatandukanye harimo no ku myanya y’ibanga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri gushakishwa na Polisi, yatwitse umugore we Clarisse w’ imyaka 19 babanaga mu buryo butemewe n’ amategeko,saa saba z’ ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahita ahunga.Clarisse yajyanjywe ku kigo nderabuzima cya Kanyinya kugira ngo avurwe.

Ntabwo haramenyekana icyo uyu mugabo yapfuye n’ umugore we, gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kanyinya Jean Claude Niyibizi yabwiye Umuseke ko bafite ikizere ko uyu mugabo bazamufata kuko bafite amakuru ko yahungiye Kamonyi.

Yagize ati :"Byabaye, Damascene yakoreye umugore we iyicarubozo. Twamubuze ariko hari amakuru dufite y’uko yaba yagiye za Kamonyi tuzamufata.”

Niyibizi yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’ ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo hakumirwe ubwicanyi n’ ubundi bugizi bwa nabi bubangamira uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa