skol
fortebet

Nyarugenge: Umujura yarashwe agiye gutera icyuma umuntu yari yibye telefoni

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu,mu mudugudu wa Rugano,uherereye mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitega, harasiwe umuntu ucyekwaho ubujura bwa telefoni arapfa.

Sponsored Ad

Ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu,taliki ya 28 Mata 2019, umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko yashikuje umugabo wagendaga n’amaguru telefoni yo mu bwoko bwa TECNO,ahita araswa cyane ko ngo yari afite n’icyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore ukekwaho ubujura yari agiye gutera icyuma uwo yashikuje telefoni.

Yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano zamubonye amaze kumushikuza telefoni agiye kumutera icyuma niko guhita araswa arapfa."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwarashwe nta byangombwa bimuranga yarafite, uwo yashikuje telefoni nawe ngo yahise yirukanka.

Yakomeje yizeza abatuye n’abagenda mu Murenge wa Gitega ko nta kibazo cy’ubujura gihari, ngo kuko inzego zishinzwe umutekano zikora amasaha 24/24 kandi n’abaturage bafite umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe.

Iyi telefoni hamwe n’icyuma bivugwa ko uyu mujura yari afite byajyanywe kuri station ya Polisi Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa