skol
fortebet

Nyarugenge: Umukozi wo mu rugo yasanzwe mu rugo yakoragamo yapfuye

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu mudugudu wa Rugunga, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umukozi wo mu rugo wasanzwe yapfuye.

Sponsored Ad

Uyu umukozi wo mu rugo uri mu kigero cy’imyaka 20, yasanzwe mu rugo yakoragamo yapfuye kuri uyu wa mbere, haracyekwa ko yishwe n’imbabura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB], Marie Michelle Umuhoza yabwiye Makuruki.rw dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rw’uyu mukozi ariyo ko bari gukurikirana icyamuhitanye.

Yagize ati, "Amakuru y’urupfu rw’uwo mukozi wo mu rugo niyo, ubu urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe."

Bamwe mu bageze ahabereye ibi batangaje ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n’Imbabura.Iperereza riracyakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa