skol
fortebet

Nyarugenge: Umumotari yagwiriwe n’igiti yari yugamye munsi ahita apfa

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko, wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagwiriwe n’igiti yari yugamye munsi ahita apfa,mu gitondo cyo kuri uyu wa wa mbere tariki 14 Ukwakira,

Sponsored Ad

Ahagana saa tatu z’igitondo (9h00 a.m) nibwo uyu musore yagwiriwe n’igiti yari yugamyeho cyari giherereye mu Mudugudu w’Ishema, mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

Uyu mumotari wari wugamye munsi y’igiti giteye ku muhanda hafi ya Hotel Galaxy,yatwaraga moto RD 484Z.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (Fire Brigade) ryatabaye ribasha gukura umurambo w’uriya musore munsi y’igiti, moto ye n’ibyo yari afite byatwawe n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiye kwitwarararika mu gihe k’imvura bakirinda kugama munsi y’igiti.

Ati “Mbere na mbere mbanje kwihanganisha umuryango w’uwapfuye. Nkaba nasaba abaturage kutugama munsi y’ibiti kuko hari impanvu eshatu zitari nziza; kuba igiti cyakugwira, kuba cyakubitwa n’inkuba no kuba ukomeza kunyagirwa, nta mutekano uba ufite igihe wugamye munsi y’igiti.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa