skol
fortebet

Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 90 wakinaga filimi yararanye umwana w’umukobwa w’imyaka 7 amufata ku ngufu

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko ukomoka mu kagari ka Gasharu ko mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge,yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yararanye umwana w’imyaka 7 warerwaga na nyirakuru akamusambanya.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki ya 01 Ukwakira nibwo uyu musaza w’imyaka 90 yararanye uyu mwana w’imyaka 7 amufata ku ngufu, iwabo baramushaka baramubura,aboneka mu gitondo cyo kuwa Gatatu,avuye mu nzu y’uyu musaza.Inzego z’umutekano zahise zibimenyeshwa maze zihita zimuta muri yombi.

Bamwe mu baturanyi b’uyu musaza babwiye Radio na TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu musaza yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi gusa bamagana iyi myitwarire ye igayitse.

Umwe yagize ati “Twasanze bamushyize mu modoka yemera ko yabikoze ariko ngo nta bwandu afite yamwanduje,tumuhe imbabazi. Yabyemereye hano avuga ko yabikoze rimwe ryonyine, asaba n’imbabazi.

Undi yagize ati “Haje abasirikare baramubaza ngo wabikoze,arabasubiza ngo nakojejeho gusa.Ni amahano akabije.”

Abaturanyi b’uyu musaza bavuze ko ngo nta mutima mubi uyu musaza yagiraga kuko ngo yakundaga gusabana ndetse agakina na za filimi.

Umwe yagize ati “Uriya musaza yagiraga Ubuntu cyane,nta mwana yananirwa gushuka.

Undi yagize ati “Ngo akimara guhamagara uriya mwana yamuhaye amafaranga 500 ngo ajye kugura igisheke cyo kurya.Iwabo baza kumushaka arababwira ngo ntawe uhari kandi amufite mu nzu.

Uyu musaza w’imyaka 90 nta mugore afite ariko ngo afite umuhungu warushinze babanaga mu gipangu kimwe wamwitagaho.

Uyu musaza ngo gukina filimi yabifatanyaga no kwasa inkwi akazigurisha ndetse ngo yari azwi cyane mu gace yari atuyemo.

Uyu musaza wafashe ku ngufu uyu mwana,yitwa Munyampanzi Dominique uzwi nka Kanyandekwe.Yagaragaye muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa