startimes

Nyarugenge: Umusore yatawe muri yombi azira kuvuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 April 2019 Yasuwe: 2618

Umusore w’imyaka 35 yatawe muri yombi na RIB i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze.



Uyu musore yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa 13 Mata 2019,ubwo yavugaga ngo nta gihe Abahutu bazumvikana n’abatututsi ndetse akibasira umusaza w’imyaka 65 warokotse Jenoside.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Yagendaga mu muhanda yivugisha ko Abahutu badateze kumvikana n’Abatutsi.’’

Yakomeje ati “Yafashwe ubwo yahuraga n’umusaza witwa Kagubari Canisius w’imyaka 65 bigeze no kugirana ibibazo mu 2016, amubwira ko yamwica akamukurikiza bene wabo b’Abatutsi.’’

Uyu musore si ubwa mbere yumvikanye avuga amagambo agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu 2016 ubwo u Rwanda rwibukaga nabwo yarafashwe arafungwa.

RIB iheruka gutangaza ko mu minsi ine ya mbere y’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakiriye ibirego 47 by’abantu baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi habonetse imirambo y’abantu 3

Kuri uyu wa Gatanu, mu kagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru mu karere ka...
11 July 2020 Yasuwe: 5973 0

Polisi y’u Rwanda yavuze ku murobyi w’Umurundi Ndagijimana Sylvestre...

Mu gitondo cy’uyu wa 5 Nyakanga 2020, Polisi y’u Rwanda yavuze ko umurobyi...
5 July 2020 Yasuwe: 4671 0

Kigali igiye gufata indi ntera mu guhindura isura[AMAFOTO]

Kimihurura ahazwi nka Minijust hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose...
29 June 2020 Yasuwe: 2151 0

Habonetse abarwayi 32 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24...
24 June 2020 Yasuwe: 1641 0

Habonetse abarwayi 59 ba Coronavirus mu Rwanda,hakira 11

Uyu munsi tariki ya 22 Kamena 2020,ubaye uwa mbere ubonetseho abantu benshi...
22 June 2020 Yasuwe: 1771 0

Abasize ibikoresho byabo mu gishanga cya Gikondo bahawe iminsi 7 kuba...

Abahoze mu gace k’inganda ka Gikondo bategetswe gukuramo ibikoresho byabo...
19 June 2020 Yasuwe: 962 0