skol
fortebet

Nyaruguru: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo bapfa umukobwa

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ifunze abagabo babiri bo mu Murenge wa Mata bakurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamutemaguye.
Inkuru ya IGIHE ivuga ko umugabo wishwe yitwa Ladislas Nzarubara w’imyaka 39 y’amavuko wari asanzwe atuye mu muduguduwa Ramba, akagari ka Ramba, akaba yishwe atemaguwe mu mutwe, umurambo we bawusanga mu nzira.
Ngo taliki ya 18 Nyakanga 2017, Nzarubara yari yagiranye amakimbirane n’abandi bagabo babiri mu kabari bapfa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ifunze abagabo babiri bo mu Murenge wa Mata bakurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamutemaguye.

Inkuru ya IGIHE ivuga ko umugabo wishwe yitwa Ladislas Nzarubara w’imyaka 39 y’amavuko wari asanzwe atuye mu muduguduwa Ramba, akagari ka Ramba, akaba yishwe atemaguwe mu mutwe, umurambo we bawusanga mu nzira.

Ngo taliki ya 18 Nyakanga 2017, Nzarubara yari yagiranye amakimbirane n’abandi bagabo babiri mu kabari bapfa umukobwa, umwe ababajwe nuko undi amuvugishije.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo bagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica Nzarubara.

Yagize ati “Twafashe abagabo babiri bakekwa ko ari bo babikoze kuko bari batonganiye mu kabari bapfa umukobwa, bari kumwe basangirira mu kabari baza kugirana amakimbirane baratongana ndetse bagera n’aho bashaka kurwana ariko biba ngombwa ko abaturage babakiranura, ubwo rero abantu bibwiye ikibazo kirangiye, ariko ubuhamya butangwa n’abantu buvuga ko abo bagabo bamukurikiye atashye ari na byo bigaragaza ko aribo baba baramutemaguye”.

“Ikindi kigaragara ni uko umuhoro wumwe muri abo bagabo twawusanze mu rugo uriho amaraso bagerageje kuwoza ariko ntiyashiraho, kandi icyo gihe bakimbirana yari awufite mu kabari. Ibyo rero bikaba impamvu zituma tubakeka ko aribo bakoze ubu bwicanyi”.

Abo bagabo batawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Polisi ya Mata, naho umurambo wa Nzarubara wajyanwe ku bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.

IP Kayigi yasabye abaturage kwitwararika bakirinda amakimbirane, igihe bagiranye ikibazo bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kugikemura.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye hari abafitanye amakimbirane kugira ngo akemurwe atarabyara ibindi bibazo.

Abo bagabo batawe muri yombi bagiye gukorerwa dosiye bashyikirizwe ubutabera, baramutse bahamwe n’icyo cyaha cy’ubwicanyi bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa