Nyaruguru: Umusore wicishije nyina ubuhiri yakatiwe gufungwa burundu

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 August 2017 Yasuwe: 318

Urukiko rwakatiye Nsengiyumva Vincent igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa icyaha cy’ ubwicanyi.

Ku wa 25 Nyakanga 2017 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwaregeye urukiko dosiye y’umusore witwa NSENGIMANA Vincent, wari ukurikiranyweho icyaha cy’Ubwicamubyeyi”, icyaha giteganywa n’ingingo ya 141 y’Itegeko Ngenga N°01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Icyo cyaha kikaba cyarabaye tariki ya 12 Gashyantare 2017 saa moya z’ijoro (19h00) mu Mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Mwoya, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyaruguru ubwo NSENGIMANA Vincent yatashye avuye mu kabari asanga umubyeyi we witwaga MUKANTWALI Jeanne ari mu rugo, amubajije impamvu ataha bwije, baratonganye ahita afata ubuhiri yari asanzwe ajyana ku irondo abumukubita mu mutwe inshuro ebyiri, umubyeyi atangira kuva amaraso menshi, amukingirana mu nzu wenyine aratoroka, nyuma y’iminsi nibwo abaturage baje gusanga yarapfuye.

Uwakoze icyo cyaha yakomeje gushakishwa, polisi iza kumuta muri yombi, ashyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo bumurega mu Rukiko, ndetse busaba ko urubanza ruburanishirizwa ahakorewe icyaha, maze ku wa 02 Kanama 2017, urubanza rubera mu ruhame, mu murenge wa Nyagisozi. Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.

Tariki ya 09/08/2017, urubanza rwasomewe imbere y’imbaga y’abaturage, Urukiko rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, maze rwemeza ko icyaha cy’Ubwicanyi gihama NSENGIMANA Vincent, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diane yongeye gusaba Kagame kubafungura, Adeline avuga ko batatoroka...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira...
18 October 2017 Yasuwe: 4180 5

Menya impamvu abatuye ahubatswe umudugudu w’ ikitegererezo i Huye bawise...

Abahawe amazu mu mudugudu w’ ikitegererezo wubatswe mu murenge wa Simbi n’...
8 October 2017 Yasuwe: 1916 0

Uganda: Imfungwa irwariye mu bitaro nyuma yo kumira ibihumbi 50 by’...

Sengigwa Sendodie ufungiye mu gihugu cya Uganda arwariye mu bitaro bya...
4 October 2017 Yasuwe: 941 0

Kwa Sebarinda babonye umwana wabo baherukaga muri Jenoside

Sebarinda Leonard n’ umuryango batuye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka...
4 October 2017 Yasuwe: 5077 0

U Rwanda na Malawi barimo kwiga ku ngingo yo kohererezanya abakekwaho...

Guverinoma y’ u Rwanda n’ iya Malawi bari mu biganiro biganisha ku gusinya...
3 October 2017 Yasuwe: 628 0

‘Imiyoborere myiza ni ukwegera umuturage ukamenya imibereho ye’...

Guverineri w’ intara y’ amagepfo Mureshyankwano Marie Rose yasuye abaturage...
1 October 2017 Yasuwe: 278 0