skol
fortebet

Nyirambarushimana Djalia afite uburwayi bw’amayobera butuma ijisho rye riva mu mwanya waryo

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Nyirambarushimana Djalia wo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi aravuga ko afite uburwayi amaranye imyaka 6,bwatangiye yumva ari Malariya isanzwe nyuma aza kubyimba ijisho hanaziramo indwara y’ubuhumekero izwi nka sinizite(Sinusitis),kuri ubu uyu mukobwa w’imyaka 19 yabyimbye ijisho riva mu mwanya waryo, nyuma anabyimba izuru hazamo ikintu kimeze nk’ikibyimba bituma ahagarika kwiga dore ko bwamufashe ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Sponsored Ad

Bucumi Hakim umubyeyi w’uyu mwana avuga ko kuva umwana we yarwara yagerageje gushaka ubushobozi bwamuvuza ariko arabubura,amafaranga make abona nayo avuye guca inshuro ayatungishamo umuryango dore ko babarizwa mu Cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ndetse n’aho batuye akaba ari isambu umuryango we wamutije.

Bucumi avuga ko ubwo haeruka kumujyana ku bitaro bya kaminuza bya CHUB byo mu karere ka Huye na byo bimwohereza ku bitaro by’i kigali CHUK ngo akorerwe ibizaminini byisumbuyeho (Birimo ikizwi nka Radiographie) kugira ngo byibuze habe hamenyekana icyateye ubwo burwayi bube bwavurwa ariko uyu mugabo avuga ko yabuze ubushobozi ngo kuko bamubwiraga ko amafaranga akenewe ari ibihumbi 350.000 Frw y’u Rwanda.

Uyu muryango ubusanzwe ubeshejweho no guca incuro kugira ngo ubone ikiwutunga. Ubukene bafite ni bwo bashingiraho basaba umugira neza wese wagira umutima wo gufasha uyu mukobwa, kumugoboka nibura akamuvuza ngo kuko we ntahandi abona yakura ubushobozi. Ikibateye impungenge ngo uko atinda kuvuzwa, ni ko uburwayi bwe burushaho kwiyongera dore ko bwanatumye atagikura mu gihagararo.

Uwakwifuza gufasha uyu muryango yakwegera ubuyobozi bwa TV1 dukesha iyi nkuru bukamufasha kumugeraho.

Ibitekerezo

  • Radiographie 350000??? Ahaaa

    Radiographies 350000???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa