skol
fortebet

Nyiri Televiziyo ya Goodrich yaburiwe irengero ari guhigwa bukware

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, akomeje gushakishwa n’ubushinjacyaha.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukomeje gushakisha Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko aburana afunzwe.

Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.

Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.

Gusa urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa by’agateganyo kuko yakurikiranywe ari hanze amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabangamire iperereza. Aburana ku ifungwa n’ifungurwa, Dr Habumugisha yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.

Irekurwa rya Dr Francis Habumugisha yatanze ingwate ntabwo ryashimishije Ubushinjacyaha, buhita bujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko uregwa agomba kuburana afunzwe. Gusa umwanzuro wafashwe mu byumweru bibiri bishize ntabwo urashyirwa mu bikorwa, kuko Ubushinjacyaha buvuga ko bugishakisha uyu mugabo.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha buri gushakisha uyu mugabo kugira ngo icyemezo cy’Urukiko cyubahirizwe ,kuko ataboneka hatazwi naho yaba aherereye ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa