skol
fortebet

Nyuma y’amahugurwa abatanga Serivisi z’Ubuzima bahinduye imyumvire ku muryango wa LGBTI

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Bikomeje kugaragara ko bamwe mu batanga serivisi z’ubuzima bakomeje guha akato bamwe mu babarizwa mu muryango wa LGBTI mu Rwanda cyane cyane mu ntara y’uburasirazuba mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Uganda na Tanzania, ibihugu by’abaturanyi n’u Rwanda bizwiho kwanga urunuka cyane umuryango wa LGBTI,aho byose bifite n’itegeko rihana abakundana bahuje ibitsina kugeza n’aho nk’igihugu cya Uganda kirimo guteganya gushyiraho igihano cy’urupfu kubabarizwa muri uyu muryango.

Sponsored Ad

Ibi bikomoka guhembera no gucengeza umwuka mubi wo kongera urwango n’akato gahabwa uyu muryango, aho birenga umupaka bikagera no kuri communite yo mu Rwanda aho akato gahabwa communite ya LGBTI mu nzego z’ubuzima gakomeje kwiyongera bigashyira mu kaga ubuzima bwabo ndetse bikongera n’ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya bwa virus itera Sida kuko bayihabwamo akato,nk’uko umuyobozi wa Hope And Care Nizeyimana Seleman abivuga.

Uhagarariye uyu muryango wa Hope and Care yakomeje avuga ko bashyize ingufu mu gufasha ababarizwa muri uyu muryango bahawe muri serivisi z’ubuzima kandi banduye virus itera Sida batabasha kubona imiti igabanya ubukana bwayo.

Umwe mu bakora muri service zo kurwanya Sida muri kimwe mu bigo nderabuzima cyo muri tumwe mu ntara Y’Uburasirazuba utashatse ko izina rye ryatangazwa, nyuma yo kwitabira amahugurwa yateguwe n’umuryango wa Hope and Care ku nkunga y’umuryango wa FrontlineAIDS,avuga ko ubu yiteguye kwakira umuryango wa LGBTI kuko yasobanukiwe ko ari abantu nk’abandi, atari abarwayi bo mu mutwe ari ko umuntu avuka, kandi ko kubaha akato muri serivisi z’ubuzima bishyira ubuzima bwabo mukaga ndetse no kongera ubwandu bushya bwa virus itera Sida, akaba ashishikariza bagenzi be kureka guha akato uyu muryangi, ndetse anasaba n’ubuyobozi bwa Hope and Care n’abafatanyabikorwa bayo ko amahugurwa nkaya yagera kuri benshi kuko benshi mu batanga serivisi z’ubuzima nta makuru ahagije bafite kuri LGBTI, bityo ngo bahuguwe byagabanya akato gahabwa uyu muryango.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’ababarizwa muri uyu muryango bahawe akato muri izi serivisi, mu bigo bimwe Nderabuzima byo muri aka karere barimo gufashwa n’uyu muryango kugirango bongere babone izi serivisi cyane cyane izo kurwanya Sida harimo no gufata imiti bati” ubu rwose tugiye gushishikariza bagenzi bacu bazipimishe bamenye uko bahagaze ndetse n’abasanze baranduye batangire gufata imiti n’ubujyanama nkabandi kuko twumva imbogamizi n’inzitizi zatubuzaga kubona izi service zavuyeho(akato twahabwaga) .

Ubuyobozi bw’umuryango wa Hope and Care burashimira inkunga y’umuryango wa FrontlineAIDS mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Virus itera Sida, cyane cyane mu muryango aho uhabwa akato muri iyi serivisi harimo no guhezwa no kurobanura mu kubona imiti igabanya ubukana bwa Sida, Ati”Ntago amahugurwa kuri aba gusa nuko ari ubushobozi buke turifuza guhugura benshi bashoboka kugirango LGBTI Communite ifatwe nk’abandi banyarwanda bose kandi ihabwe service z’ubuzima nta kato ariko dukeneye inkunga n’ubufatanye bya buri wese kugirango tugere kuri iyi ntego " Nizeyimana Seleman, HAC Executive Director

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa