skol
fortebet

Nyuma y’ikipe ya Arsenal hari n’indi kipe ikomeye i Burayi yasabye kwamamaza ’Visit Rwanda’

Yanditswe: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko hari indi Kipe yo u mugabane w’Ubulayi yasabye ko nayo yakwamamariza Visit Rwanda, nyuma ya Arsenal yasinyanye amasezerano na RDB azarangira hagati ya 2020 na 2021.

Sponsored Ad

Hanavuzwe ko binyuze mu masezerano bagiranye na Arsenal FC, hari intambwe ikomeye yatewe mu kumenyekanisha u Rwanda, akaba ariyo mpamvu bongeye gufungura amarembo ku buryo hari n’indi kipe yo ku mugabane w’u Burayi yifuze kwinjira mu bufatanye nk’ubu yabyemererwa.

Hano Hategeka yagezaga ibisobanuro kuba Senateri

Ubwo abayobozi ba RDB bakirwaga na Komisiyo ya Sena ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo birebana n’imicungire y’umutungo wa leta, ubufatanye n’ikipe ya Arsenal FC ni kimwe mu byagarutsweho aho bibajije umusaruro bimaze gutanga.

Senateri Bajyana Emmanuel yabajije aba bayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka na Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Kamagaju Evelyn, inyungu u Rwanda rumaze gukura muri ariya masezerano yavuzweho cyane.

Senateri Bajyana Emmanuel yabajije ubuyobozi bwa RDB inyungu u Rwanda rwavanye mu bufatanye na Arsenal FC

Hategeka ayavuze ko amasezerano bagiranye na Arsenal, yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha u Rwanda kandi ko igiteganwa atari ukugarukira mu Bwongeleza gusa nk’uko babiteganya.

Yakomeje avuga ko hari n’indi kipe yo kumugabane w’Ubulayi yasabye kwinjira mu bufatanye n’u Rwanda gusa ntiyigeze atangaza iyo kipe cyangwa igihugu ibarizwamo.

Ati “Ni ubwa mbere igihugu cyari gisinyanye amasezerano n’ikipe y’umupira w’amagaru, bamwe babikuyemo kuduharabika bavuga ngo kuki twihandagaje tukajya gusinyana amasezerano na Arsenal.”

Senateri Prof. Karangwa Chrysologue na Senateri Bizimana Evariste

Mwigenzura ryakozwe, basanze kua ubu bufatanye bwashyirwa mu bikorwa, basanze mu byumweru bibiri gusa harakozwe inkuru zisaga 50 zivuga ku Rwanda na Arsenal, mu gihe inshuro ibikorwa byerekeye u Rwanda byashakishwa kuri Google zikubye inshuri zisaga 1000, kandi ba mukerarugendo baturuka mu Bwongereza biyongereyeho 5%.

Ati “Kuva aho dusinyiye amasezerano na Arsenal, byabaye nk’aho bitinyuye abandi bafatanyabikorwa, murabizi ko mu mpera z’umwaka ushize twasinyanye amasezerano na Alibaba ya Jack Ma.

Ijambo ‘Visit Rwanda’ rigaragara ku byapa byo muri Stade y’iyikipe Emirates Stadium ndetse no ku myambaro yose y’ikipe nkuru ya Arsenal FC, iy’abatarengeje imyaka 23 no ku myambaro y’ikipe y’abagore kugeza mu 2020/21, hizewe ko aya masezerano azatuma umupira wo mu Rwanda uzarushaho gutera imbere hifashishijwe ubunararibonye bwa Arsenal.

Imikoranire na Arsenal iri mu bizatuma guverinoma igera ku mugambi yihaye wo kuba mu 2024 inyungu iva mu bukerarugendo izikube kabiri igere kuri miliyoni $800 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yihawe mu mwaka ushize.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa