skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 22 Nsengiyumva yarabuze abo mu muryango we kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe kuko yabonanye nabo banamwakirana indirimbo z’amashimwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’imyaka 22 ashakisha abo mu muryango we yababuze, kuri ubu Eric Nsengiyumva ari mubyishimo bidasanzwe kuko yabonanye n’abamwibarutse.

Sponsored Ad

Afite imyaka 24 y’amavuko nayo avugako ari ikigereranyo kuko atazi aho yavukiye n’igihe yavukiye, uyu musore yatoraguwe mucyahoze ari Zaire ahagana mu 1997 icyo gihe yari umwana umaze kumenya kuvuga, inkuru ye ihera ubwo ikageza muri 2019 ubwo yabashaga kongera guhura n’umuryango we.

Eric, yari yaragerageje gushakisha umuryango we araheba ndetse bigeze aho arananirwa kubera kubura ubushozi bumufasha gukomeza gushakisha, mu kwezi kwa Gatatu, nibwo Eric yigiriye inama yo kwifashisha itangazamakuru, icyogihe ikinyamakuru Ibyamamare ari nacyo dukesha iyi nkuru cyaramwegereye, ababwira akababaro n’agahinda afite ko kuba atazi n’umwe mubagize umuryango we maze bamufasha gukomeza gushakisha.

Kuri ubu Eric ari mubyishimo bidasanzwe kuko kuri Uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2019,yongeye guhura n’umuryango we utuye mu karere ka Burera mu Ntara y’amajyaruguru.

Uyu muryango wamwakiranye ibyishimo bidasanzwe baririmba indirimbo z’amashimwe bishimirako bongeye kubona umuhungu wabo w’imfura bari bamaze imyaka 22 badaca iryera kuko biyumvishaga ko yaba yarapfuye.

Nyina umubyara yavuzeko yari yarashakishije agaheba, nyuma akaza kureka gukomeza gushakisha kuko yiyumvishaga ko umuhungu we yaba yarapfuye.


Ibitekerezo

  • nibyiza birashimisha guhura numuryango wabuze. gusa nange mfite ikibazo nkicyo nange naburanye numuryango wange muri jenocide mfite imyaka 5 mutugire inama yuko twashakisha

    Mwarakoze cyane kubwo kwitanga, Imana izabahemba . Umwana nawe ufite ikibazo ko yaburanye n’umuryango we ya nyandikira kuri 0784694349 nkamwungura igitekerezo icyo n’aba mfite cyose ni Eric Nsengiyumva

    Mwarakoze cyane kubwo kwitanga, Imana izabahemba . Umwana nawe ufite ikibazo ko yaburanye n’umuryango we ya nyandikira kuri 0784694349 nkamwungura igitekerezo icyo n’aba mfite cyose ni Eric Nsengiyumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa