skol
fortebet

Nyuma y’uko Major Sankara wigambye kenshi guhungabanya umutekano w’u Rwanda afashwe akagezwa i Kigali,Minisitiri Sezibera yavuze ko hari n’abandi bari mu nzira

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko hatangajwe ko Sankara Callixte Nsabimana wigambye kenshi guhungabanya umutekano w’u Rwanda yafashwe akaba afungiwe i Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko uretse uyu hari n’abandi bari mu nzira.

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze uwitwa Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara mugihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’uRwanda birimo: Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Sezibera yavuze ko uko iminsi ihita ibikorwa by’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda birushaho kumenyekana no kumvikana, bityo uretse Sankara n’abandi babikora bazafatwa.

Ati “Hari n’abandi bari mu nzira, buriya nabo bazaza mu minsi iri imbere. Turakorana n’ibi bihugu byose kugira ngo abantu bayoboye iyi mitwe ishaka kwica abanyarwanda nabo begukomeza uyu mugambi mubi wo kwica abanyarwanda no kudindiza iterambere ry’u Rwanda”.

“Ntabwo ari we gusa [Sankara] n’abandi bakiri hanze bagamije kwica abanyarwanda, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, na bo amaherezo bazabibazwa n’u Rwanda ndetse turasaba n’abandi, abo dukorana, ibihugu by’inshuti […] abo bantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bikorwa bihagarare”.}

U Rwanda kandi rwanasabye abahagarariye ibihugu byabo gukurikirana bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwara gisirikare bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, ko muri za Nyungwe badashaka ko abakerarugendo bajyayo, bamwe banabeshya ko bafashe ibice by’u Rwanda bimwe muri Nyungwe n’ahandi.

Abo barimo Rusesabagina Paul uri mu Bubiligi rimwe na rimwe akaba muri Amerika, hari Maj. Ntilikina Faustin uri mu Bufaransa, Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, Himbara David uba muri Canada n’abandi.

Minisitiri Sezibera ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho, yica abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica abanyarwanda, afatanya na FDLR n’abandi, ntibimugireho ingaruka aho ari, twumva ari inshingano z’ibyo bihugu kubakurikirana. Batabakurikirana u Rwanda rukabikurikiranira”.

Sankara afashwe nyuma y’uko Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu mutwe w’abarwanyi wa FDLR, nabo bafashwe bakoherezwa mu Rwanda.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruheruka gutegeka ko bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha by’iterabwoba baregwa.

Ibitekerezo

  • War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

    Igihe umuntu wese afite icyo aharanira kandi asangiyeho nabandi ntabwo gufata umwe cyangwa 2 cyangwa 10 bikuraho iyo ntambara kuko icyayiteye cyo kiba kikiriho.Ibyo kuvugako barwaniraga kwica abanyarwanda sinzi niba hari uwigeze yumva babivuga. Ikindi uyu uza kutubwira Sankara kayumba ubwo ejobundi yavugaga ko abo bantu atabazi. Politiki nikintu kibi cyane kuko gituma abantu bahindura ijambo uko uruvu ruhindura ibara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa