skol
fortebet

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, umuherwe Jack yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Ma Yun ‘Jack Ma’ washinze ikigo cya Alibaba Group Holding Limited gikora ubucuruzi kuri interineti (e-commerce), uri mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo.Ni nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Jack Ma utunze amadolari y’Abanyamerika miliyari 41 yaje mu Rwanda aturutse muri Kenya aho yaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Nairobi ku buryo Africa yatera imbere kurusha uko biriuyu munsi.Ari (...)

Sponsored Ad

Ma Yun ‘Jack Ma’ washinze ikigo cya Alibaba Group Holding Limited gikora ubucuruzi kuri interineti (e-commerce), uri mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo.Ni nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Jack Ma utunze amadolari y’Abanyamerika miliyari 41 yaje mu Rwanda aturutse muri Kenya aho yaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Nairobi ku buryo Africa yatera imbere kurusha uko biriuyu munsi.Ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ikomeye ya youth Connekt ihurije hamwe urubyiruko, abashoramari ndetse n’abayobozi batandukanye.

Aherekejwe n’ikipe y’abantu bazanye nawe kuri uyu mugabane wa Africa agezeho bwa mbere, mbere y’uko ava mu Rwanda yabanje gusura urwibutso rwa Gisozi ,ashyira indabo ku mva z’ishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside muri 1994.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuherwe Ma Yun uzwi mu bucuruzi bwo kuri internet nka Jack Ma yaganirije urubyiruko rwitabiriye Youth Conneckt ko rugomba gukunda ibyo rukora kandi rukabiha umwanya uhagije kugira ngo rubashe gutera imbere.

Yavuze ko ubu abashaka bakora kuko hari amahirwe menshi atabyazwa umusaruro ,asaba abashaka kwihangira imirimo kumenya gufata neza umukiriya kuko aribyo bizababera umuyoboro wo kuganwa.

Yagize ati “Icyo ngiraho inama, koresha igihe kinini wiga cyane uburyo abantu bagiye batsindwa kurusha uko bagiye batera imbere, kuko hari ubwo bagiye bagira amahirwe; ariko iyo wize uko abantu batsinzwe ukareba n’uburyo babivuyemo, niryo somo rikomeye.”

yongeye kwibutsa abakora imishinga ko kurebera umuntu mu isura afite uyu munsi atari byo kuko ibihe biha ibindi, kandi umuntu usuzugura uyu munsi ejo ashobora kukubera isoko yo kubona akazi kakubeshaho mu gihe kizaza.

Uyu mugabo yakiriwe na Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga, muri Village Urugwiro. Nta byinshi yatangaje ku cyo yaba yaganiriye na Perezida Kagame, ariko uyu muherwe wa mbere ku mugabane wa Aziya ndetse akaba umuherwe wa 14 ku rwego rw’Isi, aravuga ko arimo kwiga uko ikigo ayobora cyarushaho gushora imari muri Afurika.

Jack Ma ari ku mwanya wa mbere mu bibitseho agatubutse ku mugabane wa Aziya wose ndetse akaba uwa 14 ku isi yose.

Ari kugirira urugendo muri Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo kuba Ambasadeli wa gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubucuruzi n’iterambere, UNCTAD.
Umwaka ushize yakoresheje amasaha 800 azenguruka isi ndetse ngo muri uyu mwaka ashobora kuzayongera akaba 1000.

Jack Ma yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside-amafoto

Umuherwe Jack Ma i Kigali mu nama ya YouthConnect Africa 2017

PHOTOS:KIGALI MEMORIAL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa