skol
fortebet

Nzayisenga Jeannine yahishuye uburyo abaturanyi be bavuga ko umugabo we yarongoye igisimba

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Nzayisenga Jeannine ufite umyaka 24 y’amavuko. Yavuze ko uburwayi afite bwamufashe afite imyaka 5 y’amavuko. Yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye abona ari agahera kaje ku gahanga ke gusa kagenda kabyimba kaba kanini kuri ubu avuga ko uko akura ari nako uburwayi bwe bukura.

Sponsored Ad

Hari abamutuka ngo afite agahaha nk’ak’isekurume ngo afite imitwe ibiri n’ibindi bitutsi bibi. Yavuze ko ishuri yarigiyemo gusa abonye ukuntu abanyeshuri bagenzi be bamutukaga aza kurivamo.

Jeannine yavuze ko inzu abamo ayikodesha amafaranga ibihumbi bibiri akaba ayibanamo n’umwana we yabyaranye n’umugabo wamuteye inda gusa uyu yaje kumuta kuko yari yifitiye undi mugore. Ubwo Afrimax Tv yamusuraga hari hashize amezi 6 umugabo wamuteye inda amutaye.

Jeannine avuga ko abanye neza n’umuryango we nubwo uburwayi afite butamworoheye. Ku bijyanye n’umubano we n’abaturanyi, Jeannine yavuze ko abanye neza n’abaturanyi be nubwo badahwema kumubwira amagambo mabi bamusesereza kubera uburwayi bwe gusa we ngo arabihorera.

Jeannine yavuze ko aterwa ipfunwe no kuba atazi gusoma no kwandika dore ko hari ubwo abona abana bangana babasha gusoma ibyanditse ku bintu bitandukanye we akaba atabishobora akumva bimuteye ipfunwe. Jeannine avuga ko nta bundi buryo bwo gushakisha imibereho no gukora ubukorikori yigeze agerageza dore ko n’amikoro atigeze amukundira gusa avuga ko amikoro abonetse yashobora gukora ubucuruzi bw’ubunyobwa cyangwa se inyanya.

Jeannine yavuze ko umugabo we atigeze amuta amuziza uburwayi bwe ahubwo yamutaye kuko yari afite undi mugore. Jeannine yavuze ko nta kintu ashinja umugabo wamuteye inda dore ko we nubwo bamubwira ko yaryamanye n’umukobwa ufite imitwe ibiri ndetse bakanavuga ko yaryamanye n’igisimba, umugabo we yamubwiye ko yamuterese amubona ndetse yanaryamanye nawe amubona iby’uburwayi bwe ntabwo yigeze abyitaho.

Jeannine avuga ko hari abasore batandukanye baza kumutereta gusa abenshi badafite gahunda akababera ibamba. Mu gusoza ikiganiro, Jeannine yavuze ko asaba ubufasha butandukanye burimo ubwo kubona imyambaro n’ubushobozi bwamufasha gucuruza kugirango abashe kubaho neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa