skol
fortebet

ONU yahagaritse gukorana na CARITAS kubera padiri ufata abana ku ngufu

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuryango w’abibumbye wahagaritse imikoranire n’umuryango ufasha wa Kiliziya Gatolika, CARITAS, muri Repubulika ya Centrafrique nyuma yaho bigaragariye ko uwari uwukuriye muri icyo gihugu yari yarahamwe no gufata abana ku ngufu.

Sponsored Ad

Ishami rya ONU ryo guhuza ubufasha bw’imbabare (OCHA) ryavuze ko muri Centrafrique hari "ibirego bikomeye byo guhohotera abana" ku wahoze ari mukuru wa CARITAS - umupadiri w’Umubiligi Luk Delft.

Yakuwe kuri uwo mwanya kandi ntakiri muri Centrafrique, nkuko CARITAS ibivuga.

Abategetsi bo muri Centrafrique bari gukora iperereza.

Abategetsi b’Ububiligi na Kiliziya Gatolika na bo bari gukora iperereza kuri ibyo birego.

Hatanzwe ikirego ku gufata ku ngufu abana bishinjwa uwo mupadiri, nkuko umushinjacyaha wo muri Centrafrique yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP mu murwa mukuru Bangui.

Ubuyobozi bwa OCHA bwavuze ko mu mikorere y’iryo shami ritihanganira na gato ihohotera rishingiye ku gitsina.

Urwego OCHA rwabwiye BBC ko iyo mikoranire na CARITAS ikomeza guhagarikwa kugeza amaperereza ageze ku kintu gisobanutse.

Mu mwaka wa 2012, Padiri Delft yahawe igihano gisubitswe kubera guhamwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina rigera no mu mwaka wa 2001, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Yanahanishijwe kumara imyaka 10 adakora akazi ako ari ko kose katuma agira aho ahurira n’abana n’urubyiruko.

Ariko yoherejwe muri Centrafrique mu mwaka wa 2013, ahabwa akazi ko gukora muri CARITAS mu mwaka wa 2015, nkuko bitangazwa n’ikigo Dignity Foundation - urwego rwashyizweho na Kiliziya Gatolika mu kurwanya ihohoterwa.

Uwo mupadiri yakoze imyaka ibiri akorera mu mujyi wa Kaga-Bandoro uri mu majyaruguru y’igihugu, mbere yo kugirwa umunyamabanga mukuru wa CARITAS, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

CARITAS yavuze ko "ibabajwe ndetse irakajwe" n’ibirego by’ihohotera bishinjwa uwo mupadiri kandi ko iri gukora ngo ivugurure ingamba zo kurengera abana.

Ibitekerezo

  • Namwe munyumvire Padiri ukora amahano,nyamara Caritas bisobanura urukundo.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

    Uwo Mupadiri Rwose Akurikiranwe

    Kiriziya gatorika ntigomba.kuba indiri ya bicanyi nabasambanyi umuntu araregwa ubusambanyi cyangwa genocide bakamuvana ahandi ahura nabana yaregwa genocide bakamujyana ahandi agashingwa paruwasi yajya mubutabera ngo byacitse bagahaguruka kandi abayobozi babo nibo bahaguruka,babavugira.ashinjwa genocide yahungira iburayi akagororerwa hose naha. abo bose barengwa,ibyo aho kwirukanwa usanga bsgaramye muli za paruwasi bagomba kwirukanwa bakajya hanze kuko batakoze ibyo basezeranye naho ubundi batuma abantu bagenda batera Kiriziya umugongo.kubera abo ikomeza kugumana *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa