skol
fortebet

P.Kagame asoje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Kayonza aho afite urugo ati “FPR irakomeye”

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame asoje urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Kayonza aho afite urugo, mu ijambo rye yakomeje kwitsa cyane ku bufatanye bukwiye kuranga abatuye Kayonza, anashimangira FPR ikomeye bisenderezwa n’ubufatanye bwiza ifitanye n’andi mashyaka akorera mu Rwanda.
Yagize ati “FPR n’ubundi imigambi yayo ni ibyo byose navugaga. FPR irakomeye. FPR ikomezwa kandi no kurushaho n’ukuntu ibana n’abandi banyarwanda bo mu mashyaka yandi ya Politiki twakoranye n’ubundi guhera (...)

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame asoje urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Kayonza aho afite urugo, mu ijambo rye yakomeje kwitsa cyane ku bufatanye bukwiye kuranga abatuye Kayonza, anashimangira FPR ikomeye bisenderezwa n’ubufatanye bwiza ifitanye n’andi mashyaka akorera mu Rwanda.

Yagize ati “FPR n’ubundi imigambi yayo ni ibyo byose navugaga. FPR irakomeye. FPR ikomezwa kandi no kurushaho n’ukuntu ibana n’abandi banyarwanda bo mu mashyaka yandi ya Politiki twakoranye n’ubundi guhera cyera kugeza ubu.

Amashyaka ya Politiki yandi mu gihugu cyacu umunani yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi urugendo rwo kubaka igihugu cyacu ngo gikomere. Turafatanyije, turubakira hamwe, turashaka kujyana na buri wese ntawe dusize inyuma muri ibyo byiza byose twifuriza u Rwanda rwacu.

Ufashe FPR rero ikomeye n’abayoboke bayo, ugashyiraho abayoboke bayo mashyaka umunani yemeye gufatanya na FPR urumva ko inama yarangiye keraaa! Ibindi ni umugenzo tugomba kubahiriza, tukabikora mu mucyo. Banyakayonza ndabasaba ngo mu myaka irindwi izaba ikurikira itariki enye Kanama izaba imyaka irindwi na none y’ubufatanye, y’ibikorwa, y’amajyambere hanyuma mu mutekano usesuye.

Ibisigaye abantu b’abanyarwanda bagiye kera nibagaruka basange u Rwanda atari rwa rundi bigeze bamenya. Abanyarwanda dukeneye gutera imbere, dukeneye imirimo abantu bagomba gukora bose bakagira ikibateza imbere, dukeneye abana bacu ko biga, dukeneye ko bagira ubuzima bwiza, dukeneye buri munyarwanda wese ko agerwaho n’ibimukwiye bimwubaka mu buzima bwe akamererwa neza.”

Yavuze ko ashaka ko abanyarwanda bose bakorera hamwe mbese bakore mu cyerekezo kimwe. Ati “ Twe turashaka gukora,gukorera hamwe, turashaka kwiteza imbere, turashaka imiyoborere myiza, turashaka umutekano, turashaka ubutabera, turashaka demokarasi ishingiye, ibereye ibyifuzo by’abanyarwanda.”

“Turabasa ngo dukomeze dukore, dukore neza, abashoramari bazakomeza gushora imari hano, namwe Abanyakayonza muhaguruke dukore, twivane mu bukene u Rwanda rutere imbere.

Mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi, narabyemeye, ibisigaye…nonese mwabisaba nkabyemera hanyuma hakavamo utenguha undi? Itariki enye rero Kanama ngo bite? Ni ukuzinduka izuba rikajya kuva twarangije. Sibyo? Ababara amajwi akaba aribo dusigira imirimo yabo bo bizabatwara umwanya munini kujya kuyabara, kuyarangiza kurusha twebwe gutora.”

Atangira ijambo rye yibukije abatuye Kayonza ko ari umuturanyi wabo ati “Njyewe by’umwihariko turi n’abaturanyi niyo mpamvu nje kubasuhuza ku mugoroba. Rero, Banyakayonza, ibyo mumaze kugeraho ni byinshi. Kayonza iyi mu myaka myinshi yahoraga ari agasanteri gato gusa aho imihanda ihuriramo, imodoka zigahita zigatera abantu ivumbi ariko ubu Kayonza iragenda iba umujyi, iragenda igira bikorwa by’amajyambere, imihanda hafi hano… ari Kayonza, ari Rwamagana mu minsi itari kera, biri hafi kuba imijyi minini ndetse iruta n’umurwa mukuru.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa